issa
Ndayishimiye Richard ntabwo arimo kumvikana na Rayon Sports

Jun 11, 2026 - 12:48
 0

Umurundi ukina mu kibuga hagati muri Rayon Sports, Ndayishimiye Richard, ntabwo arimo kumvikana n’iyi kipe ku kongera amasezerano.

Hashize icyumweru ikipe ya Rayon Sports itangiye gusinyisha abakinnyi bashya ndetse iganiriza abari basoje amasezerano kugira ngo bongere ariko hari abo batarimo kumvikana. Bamwe mu bo Rayon Sports yongereye amasezerano barimo Ganijuru Elie ndetse na Nshimirimana Emmanuel basinye imyaka ibiri.

Muri abo baganirizwa harimo na Ndayishimiye Richard umaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba Rayon Sports. Mu kiganiro UKWELITIMES twagiranye na Richard, yatubwiye ko hari ibyo akomeje ibiganiro na Rayon Sports nubwo hari andi makipe afite ariko yifuza kuguma muri iyi kipe.

Yagize ati “ Hari abandi twavuganaga ariko Rayon Sports niyo yaje mbere, ni ikipe yanjye, ngomba kongera amasezerano, nibampa ibyo nifuza ariko nibidakunda nzajya ahandi.”

Yakomeje agaragaza ko hari ibyo atarumvikana na Rayon Sports. Yagize ati “  Ntabwo turimo kumvikana kuko igihe bari gushaka ko nsinya ntabwo ari ko njyewe byifuza. Turacyakomeje ibiganiro.”

Twaje gukurikirana neza ngo tumenye ibyo arimo guhabwa na Rayon Sports ariko ntitwabimenya, gusa twamenye ko icyo barimo gupfa cyane ari imyaka. Richard arimo gushaka umwaka umwe ariko Rayon Sports yifuza imyaka ibiri.

Ibiganiro hagati y’impande zombi birakomeje ariko biraza gukomereza kuri telefone. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Kamena 2026, nibwo Ndayishimiye Richard yageze mu gihugu cy’u Burundi iwabo aho agiye kuba aruhutse nyuma y’umwaka muremure.

Ku rundi ruhande uyu musore twamenye ko ari mu mibare y'Umutoza Haringingo Francis, kuko yifiza kugira abakinnyi bakina hagati mu kibuga batatu barimo Ndayishimiye Richard, Msanga Henry ndetse na Tony Kitoga. Uyu mutoza abona aba bakinnyi abafite ari bwo yaba yizeye neza ko afite imbaraga akaneye mu kibuga hagati.

Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Kane yatangaje ko yasinyishije Nkundimana Fabio imyaka ibiri nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye na APR FC nubwo yari intizanyo muri Marine FC. Yaje yiyongera ku bandi batanu bamaze gushyira umukono ku masezerano.  

Rayon Sports yaguze Ndayishimiye wakiniraga Muhazi United ImvahoNshyaNdayishimiye Richard yari mu bakinnyi babanza mu kibuga mu mikino myinshi ya Rayon Sports

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373