issa
Rayon Sports yanyomoje Rugaju Reagan wakoze inkuru ishinja ubuyobozi uburiganya

Feb 13, 2026 - 13:35
 0

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwanditse bugaragaza ko umunyamakuru wa Radio Rwanda, Rugaju Reagan yabeshye abanyarwanda ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwariye amafaranga ya Serumogo Ali bakavuga ko yagendeye Ubuntu.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2026, nibwo Rayon Sports yabishyizeho umucyo ku mugaragaro babinyujije ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe, batangaza ko ibyo Rugaju Reagan yatangaje ari ibinyoma ahubwo ikipe ya Rayon Sports ijya gutandukana na Serumogo Ali, bumvikanye agendera Ubuntu.

Ku wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2026, nibwo Rugaju Reagan yumvikanye mu Rubuga rw’imikino kuri Radio Rwanda, avuga ko Rayon Sports gutandukana na Serumogo Ali habayemo uburiganye kuko uyu mukinnyi yatanzweho amafaranga angana na Milliyoni 10 ariko ubuyobozi bw’iyi kipe bugaragaza ko bumvikanye.

Ibi Rugaju Reagan yatangaje ntabwo byishimiwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse bafata n’umwanzuro wo kwandika banyomoza aya makuru babona adafitiwe ibimenyetso.

Mu kiganiro Gakwaya Olivier yagiranye na SK FM kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2026, yatangaje ko muri iyi nkuru ya Rugaju Reagan habayemo gukora amakosa ariko kandi asaba abandi banyamakuru bagira ibyo batangaza kuri iyi nkuru ya Serumogo Ali ko niba bahakana ibyatangajwe n’iyi kipe, bazana amakuru bafite niba koko bayafitiye gihamya.

Ibi byose bikomeje kuzamuka mu gihe ikipe ya Rayon Sports irimo kurwana no gushaka intsinzi ndetse irimo kwitegura umukino irakinamo na Police FC kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2026. Ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Rayon Sports buyobowe na Murenzi Abdallah busigaje iminsi micye cyane hagatangazwa ikizakurikiraho.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Rayon Sports yanyomoje Rugaju Reagan wakoze inkuru ishinja ubuyobozi uburiganya

Feb 13, 2026 - 13:35
Feb 13, 2026 - 13:38