Hishimirwe intambwe irimo guterwa aho kwibanda gusa ku ntsinzi! Umutoza wa APR FC yisobanuye
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yasabye abafana hamwe n'ubuyobozi kwishimira intambwe irimo guterwa aho kwibanda gusa ku ntsinzi.
Ku wa Kane tariki 21 Kanama 2025, APR FC yakinnye umukino wa Kabiri w'irushanwa ry'Inkera y'Abahizi, iyi kipe yateguwe.
Ni umukino yatsinzwemo na Police FC itozwa na Ben Moussa ibitego 3-2. Ni umukino APR FC yakinnye ubona ko abakinnyi bamwe bari ku rwego rwo hasi barimo nk'umuzamu Ishimwe Pierre, ba myugariro barimo Ombarenga Fitina hamwe n'abandi.
Abderrahim Taleb utoza APR FC, yishimira intambwe ikipe ye irimo kugenda itera nubwo atabyumvikanaho na bamwe mu bakunzi b'iyi kipe y'ingabo z'igihugu.
Nkuko bitangazwa na SK FM, Uyu mutoza yahaye ubusobanuro abayobozi be ndetse n'abafana bujyanye n'iyi ntsinzwi yagize imbere ya Police FC ariko yaje inakurikiye iyo yagize ubwo yatsindirwaga kuri Penalite na AS Kigali mu mukino wa mbere w'iri rushanwa.
Uyu mutoza avuga ko intsinzi iryoha ariko ikingenzi ari imikorere ndetse n'ishyirwa mu bikorwa bya Tekenike. Aha ni nko kuvuga ko areba niba ibyo arimo kwigisha abasore be barimo kubyumva kandi cyane.
Yagize ati " Iterambere ku isonga, si ibyavuye mu mukino gusa. Intsinzi iraryoha ariko ikingenzi ni imikorere, imyitozo ngororamubiri n'ishyirwa mu bikorwa rya tekenike."
Yakomeje avuga ko amakosa aba yakozwe akwiye gufatwa nk'amasomo yo kwigiraho kugira ngo atozongera kuba ukundi.
Yagize ati " Amakosa akwiye gufatwa nk'amasomo yo kwigiraho atari nk'ibyo gutsindwa. Amakosa ntakwiye kureberwa mu gutsindwa gusa, akwiye kureberwa mu byo kwigiraho nk'amasomo, gukoresha abakinnyi batandukanye no kugerageza amayeri atandukanye."
Aha umutoza ubona ko we atekereza ko kugenda ahindura abakinnyi ndetse n'amayeri amwe n'amwe biri mu bizamufasha kwitwara neza mu mikino iri imbere APR FC izagenda ikina.
Kwita ku bakinnyi n'imibereho yabo
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yagaragaje ko iyi mikino arimo gukina agenda agerageza kutananiza abakinnyi ndetse bamwe akabagabanyiriza iminota yo gukina yirinda ko bahura n'ibibazo by'imvune mbere y'itangira ry'umwaka w'imikino.
Yagize ati " Kurinda abakinnyi kurengerwa n'imyitozo cyangwa kubananiza bikabije. Kugabanya iminota yo gukina kugira ngo hirindwe imvune za mbere y'umwaka w'imikino."
Kureba inyungu z'igihe kirekire
Uyu mutoza wa APR FC kandi abona arimo gutegura iyi kipe yo mu gihe kirambye kuko abakinnyi arimo kubakamo icyizere, abaha indangagaciro n'indangamyumvire bizabafasha mu gihe batangiye amarushanwa y'ingenzi.
Yagize ati " Gukora hagamijwe kubaka imbaraga n'icyizere kizafasha mu mikino y'amarushanwa. Gukoresha 'Pre-Season' mu guhereza abakinnyi indangagaciro n'indangamyumvire y'ikipe."
Abderrahim Taleb kandi yemeje ko abafana ndetse n'abayobozi bakwiye kwishimira intambwe iterwa aho kwibanda gusa ku ntsinzi.
Yagize ati " Kwishimira intambwe iterwa aho kwibanda gusa ku ntsinzi."
Uyu mutoza ubona ko we atarizera ikipe ye neza ariko yemeza ko aho ageze yubaka ibintu bye hari ibintu byinshi biri tekenike abakunzi n'abayobozi bakwiye kwishimira nubwo intsinzi zitaratangira kuboneko uko byifuzwa.
APR FC irasoza iri rushanwa ry'Inkera y'Abahizi, ihita yerekeza mu gihugu cya Tanzania, Dar Es Saalam aho iraba yitabiriye CECAFA Kagame Cup izaba irimo amakipe 12 aturutse mu bihugu bitandukanye bibarizwa muri Afurika y'iburasirazuba. Iri rushanwa rizatangira tariki 2 Nzeri 2025.
Abderrahim Taleb na Ben Moussa baganira


Kinyarwanda
English
Swahili









