CHAN igiye kurwanirwa n’ibihugu byayifataga nk’irushanwa ryoroshye
Igikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu (CHAN 2025), igiye kujya yitabirwa n’ibihugu byayifataga nk’irushanwa ridakomeye, kubera agatubutse kashyizwemo.
Hashize igihe ibihugu cyane ibibarizwa mu gice cy’Abarabu ndetse n’ibihugu bimwe byo muri Afurika y’Iburengerazuba, byikoma cyane CHAN bitewe nuko byemeza ko ari irushanwa babona ritagira icyo rifasha ikipe zabo.
Umunyobozi wa CAF, Dr Patrice Motsepe, ntabwo yigeze yishimira icyo ibi bihugu bivuga kuri CHAN kuko yemeza ko ari irushanwa rigaragaza ubushobozi bw’abakinnyi b’Abanyafurika.
Ku munsi w’ejo hashize tariki 27 Nyakanga 2025, nibwo hasohotse amakuru avuga ko ibihembo bitangwa muri CHAN byamaze kongerwa nyuma y’igihe. Kugeza ubu byemejwe ko ikipe izatwara iri rushanwa izahabwa angana na Milliyoni 3.5 z’Amadorari. Ibi bihembo byazamutse ku mpuzandengo ya 75%.
Kugeza ubu byemejwe ko iki gikombe cy’Afurika kizatwara Milliyoni 10.4 z’Amadorari byazamutse ku mpuzandengo ya 32%.
Ntabwo umuyobozi wa CAF azamuye ibi bihembo gusa kuko mu minsi ishize hongewe kandi amafranga yakoreshejwe ndetse n’ayatanzwe nk’ibihembo mu gikombe cya Afurika cy’abakuru AFCON 2023.
Aya mafaranga yongerewe, hari ikintu gikomeye azongera muri iri rushanwa kuko ikipe izegukana igikombe izatahana amafaranga adasanzwe kuva iki gikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu cyatangira. Ibi bivuze kandi ko bizatuma amakipe akomeye yikuragamo atazongera kubitekereza.
Igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN), izatangira gukina tariki 2 Kanama 2025. Iki gikombe kizabera mu bihugu 3 byo muri Afurika y’iburasirazuba birimo Kenya, Tanzania ndetse na Uganda.


Kinyarwanda
English
Swahili









