Ni akahe gaciro k’ibaruwa isaba imbabazi ya Niyigaba Clement? (Video)
Leta y’u Rwanda yazigamye miliyali 15 Frw ku manza 31,143 zaciwe binyuze mu bwumvikane bushingiye mu kwemera icyaha. Buri mwaka u Rwanda rukoresha miliyoni 1,4 Frw mu kwita ku mugororw cyangwa se imfungwa imwe. Ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha bugira uruhare mu kugabanya ubucucuke mu magororero. Iyi niyo nzira Niyigaba Clement alias DC Clement ari gukoresha nyuma yo kwisuzuma akabona ko ibyo yakoze bigize ibyaha kandi akaba yifuza guhabwa imbabazi akagaruka kwita ku muryango we no kuba intangarugero muri sosiyete nyarwanda.
Kuva mu 2012 Guverinoma y’u Rwanda yatangiye kuvugurura amategeko agenga imiburanishirize y’imanza, hashyirwamo Umwanditsi Mukuru mu nama ntegurarubanza cyangwa umucamanza mbere y’uko urubanza rutangira. Bashobora kubaza ababuranyi niba babunga, babyemera bigakorwa, batabyemera urubanza rugakomeza.
Ibi byatanze umusaruro ufatika ku buryo byatumye imikorere y’ubuhuza mu nkiko yagurwa. Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano,iz’ubucuruzi,I’zumurimo n’iz’ubutegetsi riha abanditsi n’abacamanza ububasha bwo gushishikariza abagana inkiko guhitamo ubuhuza,bwaba bukozwe n’umwanditsi mu gihe cy’Inama ntegurarubanza, cyangwa n’umucamanza aho urubanza rwaba rugeze hose, igihe urubanza rutarasomwa.
Mu iri tegeko kandi rigena ko ababuranyi bashobora guhitamo umuhuza w’umwuga, wabihuguriwe, uri ku rutonde rw’ababyemerewe (Accredited professional mediators).
Kuri ubu rero mu ibaruwa ifunguye Niyigaba Clement yanditse,yasabye imbabazi anemera ko yakoze ibyaha kandi ko ahawe amahirwe atazabisubira. Ni intambwe nziza mu Butabera’Plea Bargain’ kuko imibare yerekana ko kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe 2026 imanza 1335 zakemuwe binyuze mu buhuza.


Kinyarwanda
English
Swahili








