Uruganda rwenga 'Be One Gin' na nyirarwo barafunze
Mu mukwabo wo gufunga inganda zikora ibitujuje ubuziranenge, hakomeje kugenda hamenyekana zimwe mu zafunzwe na ba nyirazo bakaba bari mu nzira zo kugezwa imbere y'ubutabera.
Nyuma y'uko hakozwe ubugenzuzi muri Operation Usalama XI hafunzwe inganda zikora ibitujuje ubuziranenge.
Muri izo nganda zafunzwe harimo urwenga ikinyobwa cya Be One Gin ndetse na nyirarwo yatawe muri yombi.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B.Thierry yavuze ko dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku byo akurikiranyweho icyaha cyo gukora ibinyobwa bishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.
Habumugisha Jean Paul, umuyobozi mukuru w'uruganda rwitwa Roots Investment Group rumaze igihe ku isoko rukora inzoga ya Be One Gin afungiye kuri sitasiyo ya RIB iri I Rusororo mu karere ka Gasabo.


Kinyarwanda
English
Swahili









