Dosiye ya Bucyanayandi Emmanuel 'Umuvugabutumwa ' yashyikirijwe Ubushinjacyaha
Dosiye ya Bucyanayandi Emmanuel yoherejwe mu bushinjacyaha tariki ya 23/10/2025 kugirango ikorerwe irindi perereza bityo iregerwe urukiko.
Ku wa 21 Ukwakira 2025 babinyujije ku mbuga nkoranyambaga z'Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha 'RIB' batangaje ko "ku bufatanye na Polisi y'igihugu, RIB yafashe Bucyanayandi Emmanuel wiyita umuvugamutumwa wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga atera abantu ubwoba yitwaje ubuhanuzi akabasaba gutanga amafaranga kugira ngo batagira ibyago by'urupfu, indwara cyangwa ngo bakubirwe inshuro 5 ibyo batanze nk'ituro.
Afungiye kuri Station ya RIB ya Remera, mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha".
RIB na Polisi barasaba abaturarwanda kudaha agaciro inyigisho nka ziriya zibizeza ibitangaza, kuko zigamije kubamaraho imitungo yabo ndetse no kubayobya, ahubwo bakita ku murimo bakarushaho kwiteza imbere.
RIB na Polisi barihanangiriza abantu bose bihisha mu buhanuzi bagamije kwiba ndetse no kuriganya abantu ko batazihanganirwa.
Mu gushaka kumenya aho dosiye ya Bucyanayandi Emmanuel igeze UKWELITIMES yahawe amakuru n'Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry ashimangira ko iyo dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 23 Ukwakira 2025.
RIB na Polisi batangaje itabwa muri yombi rya Bucyanayandi Emmanuel wiyita umuvugabutumwa ku wa 21 Ukwakira 2025.


Kinyarwanda
English
Swahili









