issa
Rwamagana: Hagaragaye impaka hagati y'abakekwaho uruhare mu rupfu rw'umwarimukazi wishwe akaswe ijosi

Dec 9, 2025 - 22:18
 0

Mu rubanza rwabereye mu ruhame ahakorewe icyaha cyo kwica umwarimukazi wishwe akaswe ijosi muri Kamena, abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe bagaragaje imvugo zirimo gushinjanya hagati ya babiri mu baburanyi baburanishwaga n'urukiko rwisumbuye rwa Ngoma.

Ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza 2025, urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishije mu ruhame ahabereye icyaha cyo kwica umwarimukazi wishwe akaswe ijosi mu ijoro ryo kuwa 26 Kamena 2025. Urwo rubanza rwabereye mu kagari ka Sibagire Umurenge wa Kigabiro Akarere ka Rwamagana dore ko nyakwigendera Murekatete Jacqueline yiciwe iwe mu rugo mu mu Mudugudu wa Bacyoro muri ako kagari mu masaha ya Saa tanu z'ijoro.

Uru rubanza ruregwamo umugabo wari usanzwe ari umuforomo witwa Maniriho Faustin,uyu akaba yari umugabo wa Murekatete Jacqueline wigishaga mu Rwuge rw'Amashuri rwa Rwamagana Protestant ariko bakaba bari bamaze igihe batandukanye byemewe n'amategeko .Abandi baregwaga muri urwo rubanza ni uwitwa Manishimwe Ally Sareh ukomoka mu karere ka Ngoma mu Murenge wa Jarama na mugenzi we witwa Kwizera Dieudonne w'imyaka 19 wari utuye mu karere ka Ngoma murenge wa Mugesera.

Ubushinjacyaha bwareze uwahoze ari umugabo wa mwarimu Murekatete Jacqueline gutegura umugambi wo kwica umugore we babyaranye abana batanu . Ubushinjacyaha bwareze Kandi uwitwa Manishimwe Ally Sareh na Kwizera Dieudonne gushyira mu bikorwa umugambi wo kwica Murekatete Jacqueline wishwe bamukase ijosi.

Mu kwiregura uwitwa Kwizera Dieudonne niwe wabimburiye abandi ahakana ibyo aregwa avuga ko ubwo yafatirwaga mu Mudugudu wa Gasharu abamufashe nasanze imyenda ye iriho amaraso ariko avuga yafashwe avuye kwiba ihene 6 bityo ngo yishe ihene 2 nto kugira ngo zidahebebe zikamufatisha . Ubushinjacyaha buvuga ko ibivugwa na Kwizera Dieudonne ataribyo kuko ibipimo byagaragaje ko amaraso yari amuri ku mubiri no ku myenda aari ihene nkuko abivuga ndetse bakavuga ko umwana wa nyakwigendera ubwo yasohokaga ajya kureba ibibera hanze yabonye abasore babiri bari mu kigero cy'imyaka 19 bamaze kwica nyina .

Uwitwa Manishimwe Ally Sareh wakoraga akazi ko gutwara abagenzi ku igare yatangiye agaragaza ko urupfu rwa Nyakwigendera nta uruhare yarugizwmo nyamara Ubushinjacyaha bwibukije ko mu ibazwa rye mu bugenzacyaha na mu Bushinjacyaha yemeraga ko ariwe wakase ijosi rya Murekatete Jacqueline akoresheje icyuma gikoreshwa mu iguriro ry'inyama ( Boucherie). Uwo musore yanavuze ko yamenyanye na Maniriho Faustin ubwo bombi bari batunzwe nyuma ngo yaje kumuha amafaranga ngo azice uwo mugore ariko anavuga ko icyo gihe yanze ayo mafaranga ngo kubera imyemerere ye .

Ubwo yireguraga Maniriho Faustin yahakanye gucura umugambi wo kwica umugore ahubwo urupfu rwe arushinja uwo barengwanagwa muri dosiye imwe ariwe Manishimwe Ally Sareh ndetse avuga ubwo bari mu Igororera rwa Rwamagana uwo musore yababwiye ko yishe Murekatete Jacqueline amuziza 150.000frw  ngo yari yamuguruje.

Uku gushinjanya hagati ya Manishimwe Ally Sareh na Maniriho Faustin byakuruye impaka muri uru rubanza ndetse umucamanza abaza Manishimwe Ally Sareh niba koko yaremeye ko yishe nyakwigendera bapfa amafaranga ariko uwo musore abihakana yivuye inyuma ahubwo avuga ubwo bageraga mu Igororera rwa Rwamagana, Maniriho Faustin yakomeje gukora akazi ko kuvura bituma anamwiyegereza amwizeza ko navuga ko ariwe wenyine wishe Nyakwigendera azamuha miriyoni ebyiri ndetse namugenzi Kwizera Dieudonne akamuha 500.000frw .

Manishimwe Ally Sareh yavuze ko ubwo yizezwaga guhabwa akandika anyomoza amakuru yatanze ubwo hakorwaga iperereza kugira ngo Maniriho Faustin na Kwizera Dieudonne bagirwe abere yanditse ibitandukanye nibyo yavuze abishyira mu rubanza binyujijwe mu ikoranabuhanga nkuko yabibwiye umucamanza.

Nyuma yo kuva uko bireguraga ,Me Rwubusisi Samuel wunganiraga abaregera indishyi yahawe ijambo avuga ko basaba indishyi ya miriyoni 10 Kuri buri muntu ndetse indishyi n'igihembo cy'avoka byose bikaba bihwanye na miriyoni  mirongo itandatu  n'imwe n'ibihumbi ijana miringo ine 61.140.000.

Ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa uko ari batatu guhanishwa  igifungo cya burundu .

Urubanza rwabo rukasomwa kuwa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2025 Saa munani ahaburanishirijwe urubanza mu ruhame.

Dec 9, 2025 - 22:30