issa
Majoro Jean Claude Habineza wariye miliyoni 485 Frw yakatiwe imyaka itanu n’amezi atandatu

Jun 12, 2026 - 12:42
 0

Ku itariki 12 Kamena 2026 Urukiko rwa Gisirikare rwahamije Dismissed Majoro Jean Claude Habineza igifungo cy’imyaka itanu  n’amezi atandatu ku byaha byo kwiba, gutanga sheki itazigamiye, n’inyandiko itavugisha ukuri. Yategetswe kwishyura indishyi z’akababaro ku bantu icyenda afatanyije na Zigama CSS yakoreye akiyoherereza miliyoni 485 Frw kuri konti z’abakiriya batandukanye batabizi.

Icyemezo cy’Urukiko cyasomewe mu ruhame aho rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha gifite ishingiro kuri bimwe. Urukiko rwemeje ko Dismissed Majoro Jean Claude Habineza ahamwa n’ibyo byaha ariko akanatanga indishyi z’akababaro ku bantu basaga icyenda. 

 Ku cyaha cyo kwiba yagihanishijwe umwaka umwe n’amezi atandatu. Ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye yahanishijwe igifungo cy’umwaka umwe, igifungo cy’imyaka itatu ku cyaha cy’inyandiko itavugisha ukuri. Yose hamwe iba imyaka itanu n’amezi atandatu kubera ko habayeho habayeho impurirane mbonezabyah. Urukiko rwemeje ko Bavakure Ndekwe Felix umusivile) ahamwa no kuba icyitso mu cyaha cyo kwiba, ariko akaba atagomba kubihanirwa kubera urwego rw’ isano afitanye na mukuru we nkuko byasobanuwe mu bika byabanje.

 Rwemeje ko Bavakure Ndekwe Felix nta ndishyi agomba gutanga kubera ko aziregwa hisunzwe ikirego cy’ubushinjacyaha, akaba nta bihano yahabwa kubera impamvu z’amasano zasobanuwe. Rwemeje ko ikirego cy’indishyi gifite ishingiro ariko zimwe zigatangwa mu bushishozi bw’urukiko.

Rutegetse Zigama CSS gusubiza kuri konti ya Ssgt Gashirabake Gidas miriyoni mirongo itanu (50.000.000frw) akaba ari ayavanyweho ashyirwa kuri konti ya higiro mu buryo butaribwo, gutanga indishyi z’akababaro kuri Ssgt Gashirabake Didas zingana na miriyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu (2.500.000frw), yose hamwe Zigama CSS ikamuha miriyoni mirongo itanu n’ebyiri n’ibihumbi magana atanu (52.500.000frw). Rutegetse dismissed Majoro Jean Claude Habineza gutanga indishyi ku bantu mu buryo bukurikira:

 Ssg gashirabake Didas agomba guhabwa indishyi z’akababaro zingana na miriyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu (2.500.000frw), indishyi mbonezamusaruro zingana na miriyoni eshanu (5.000.000frw), amafaranga y’ikurikiranarubanza angana n’ibihumbi magana abiri (200.000frw), igihembo cy’avoka gihwanye na miriyoni imwe (1.000.000frw), yose hamwe akamuha indishyi zihwanye na miriyoni umunani n’ibihumbi magana atanu (8.500.000frw).

Kabandana Gilbert agomba gusubizwa miriyoni makumyabiri n’ebyiri n’ibihumbi ijana na makumyari (22.120.000frw) ya sheki yahawe itazigamiye yahawe na dismissed maj Jean Claude Habineza, inyungu za banki zingana na miriyoni eshatu (3.000.000frw), indishyi z’akababaro zingana na miriyoni imwe (1.000.000frw), indishyi mbonezamusaruro zingana na miriyoni eshatu n’ibihumbi magana atatu na cumi n’umunani (3.318.000frw), igihembo cy’avoka cya miriyoni imwe (1.000.000frw), igarama ry’urubanza ry’ibihumbi makumyabiri (20.000frw) yose hamwe miriyoni mirongo itatu n’ibihumbi magana ane na mirongo itanu n’umunani (30.458.000frw).

Maj Jean Claude Manirafasha agomba gusubizwa miriyoni mirongo ine n’esheshatu (46.000.000frw), amafaranga y’ikurikiranarubanza angana n’ibihumbi magana abiri (200.000frw), igihembo cy’avoka miriyoni imwe (1.000.000frw), indishyi mbonezamusaruro za miriyoni enye (4.000.000frw), yose hamwe miriyoni mirongo itanu n’imwe n’ibihumbi magana abiri (51.200.000frw).

 Kagarama Emile agomba kumusubiza amadorari ibihumbi makumyabiri (20.000usd) n’igihembo cy’avoka cya miriyoni imwe (1.000.000frw).

Twagirayezi Joseph agomba kumusubiza miriyoni cumi n’eshanu (15.000.000frw) n’inyungu zayo zingana na miriyoni eshatu n’ibihumbi magana arindwi na cumi n’icyenda magana abiri na makumyabiri na biri (3.719.222frw), kumusubiza amadorari ibihumbi icumi magana atanu (10.500$), amafaranga y’ikurikiranarubanza angana n’ibihumbi magana abiri (200.000frw), igihembo cy’avoka kingana na miriyoni (1.000.000frw), igarama ry’urubanza ry’ibihumbi makumyabiri (20.000frw), yose hamwe miriyoni cumi n’icyenda n’ibihumbi magana cyenda mirongo itatu n’icyenda magana abiri na makumyabiri na biri (19.939. 222frw) n’amadorari ibihumbi icumi magana atanu (10.500$).

 Umutoni Angel Anitha agomba kumusubiza miriyoni cumi n’eshatu n’ibihumbi magana atandatu (13.600.000frw), igihembo cy’avoka ibihumbi magana atanu (500.000frw) n’igarama ry’ibihumbo makumyabiri (20.000frw), yose hamwe ni 14.120.000frw.

Maj Gerome Sebahuye agomba kumusubiza miriyoni makumyabiri (20.000.000frw), igihembo cy’avoka miriyoni imwe (1.000.000frw) n’igarama ry’urubanza ibihumbi makumyabiri (20.000frw), yose hamwe ni miriyoni makumyabiri n’imwe n’ibihumbi makumyabiri (21.020.000frw).

Muhimakazi Felcula agomba kumusubiza amadorari ibihumbi makumyabiri na bine (24.000$), agaciro k’itike y’indege k’amadorari magana atanu na mirongo inani (580$), indishyi z’akababaro zingana na miriyoni eshatu (3.000.000frw), n’igihembo cy’avoka kingana na miriyoni imwe (1.000.000frw), yose hamwe ni amadorari ibihumbi makumyabiri na bine magana atanu na mirongo inani (24580$) na miriyoni enye (4.000.000frw).

 Africa Jean Claude agomba kumusubiza miriyoni makumyabiri (20.000.000frw), indishyi mbonezamusaruro zingana na miriyoni imwe (1.000.000frw), indishyi z’akababaro zingana na miriyoni imwe (1.000.000frw), amafaranga y’ikurikiranarubanza angana n’ibihumbo magana abiri (200.000frw), igihembo cy’avoka kingana na miriyoni imwe (1.000.000frw), igarama ry’urubanza ringana n’amafaranga ibihumbi makumyabiri (20.000frw), yose hamwe ni miriyoni makumyabiri n’enye n’ibihumbi magana abiri na makumyabiri (24.220.000frw).

Dismissed Majoro Jean Claude Habineza afite iminsi yo kujuririra icyo cyemezo ku byo atanyuzwe nabyo.