Dosiye y'abarimo Heradi Sefu Josué alias Prophete Joshua yashyikirijwe Ubushinjacyaha
Ku wa 23 Ukuboza 2025 Urwego rw'igihugu rw’Ubugenzacyaha rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye y'abarimo;Mbabazi Winny, Niyigena Deborah, Murekatete Alice,Umutesi Salima Linda na Heradi Sefu Josué alias Prophete Joshua.
Uko ari batanu (5) bakurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu ariko noneho Prophete Joshua we hiyongeraho icyaha cyo kunanirwa gusobanura inkomoko y'umutungo.
Mu byaha bikorerwa ifaranga ry’Igihugu, habonekamo nicyo aba bakurikiranweho cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’igihugu mu ngingo ya 221 yo mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.
Iyo ukekwaho iki cyaha agihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000frw ariko atarenze 3,000,000frw.
Icyaha cyo kudasobanura inkomoko y'umutungo cyiyongera kucyo Prophet Joshua aregwa giteganwa n’ingingo ya 9 ryerekeye kurwanya ruswa.
Iki gihanishwa igifungo cy' imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Aba batawe muri yombi ku wa 17-18 Ukuboza 2025.


Kinyarwanda
English
Swahili









