issa
Uko gutanga Sheki itazigamiye bihanwa n'amategeko

Jul 12, 2025 - 14:13
 0

Sheki ni inyandiko itavuguruza uwayanditse mu buryo busobanutse itanzwe n’uwayishyizeho umukono igenewe ikigo cy’imari, isaba kwishyura nyir’ubwite, umuntu wagenewe cyangwa uyitwaje, mu gihe bisabwe, umubare w’amafaranga ugaragaza neza ku nyandiko.

Ingingo ya 126 y’itegeko no 060/2021 ryo ku wa 14/10/2021 rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa  iteganya icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe (Émission d’un chèque sans provision)

Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese ugaragaweho kimwe mu bikorwa byo gutanga sheki itazigamiwe abizi, kubikuza ku bw’uburiganya amafaranga ye yose cyangwa igice cyayo cyangwa kubuza umufitiye amafaranga kwishyura, nyuma yo gutanga sheki, atarayitambamiye bitewe n’uko yatakaye, cyangwa yibwe cyangwa uwahawe sheki atarahombye cyangwa atarambuwe ububasha bwo kwakira amafaranga, gutanga sheki yahawe n’undi azi ko itazigamiwe cyangwa azi ko amafaranga arimo atakwishyura umwenda aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro zitari munsi y’eshanu (5) ariko zitarengeje inshuro icumi (10) z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki.

Igika cya 3, Bitabangamiye ibihano biteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ikigo gifite ubuzima gatozi gihamijwe icyaha giteganyijwe n’iyi ngingo, gicibwa ihazabu ivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo.