issa
Ubushinjacyaha bwamusabiraga imyaka 30!Karasira Aimable yatashye

May 6, 2026 - 13:45
 0

Karasira Aimable alias Prof Nigga yasoje igifungo cy'imyaka itanu yakatiwe n'Urukiko Rukuru. nubwo bimeze gutyo ariko Ubushinjacyaha bwajuririye icyo cyemezo kimufungura ariko azaburana urwo rubanza rw'ubujurire ari hanze nk'uko amategeko abiteganya.

Uzaramba Karasira Aimable alias Prof Nigga yarangije igihano cy’imyaka itanu yakatiwe n’inkiko. Ku itariki 6 Gicurasi 2026 nibwo Karasira Aimable ategerejwe gusohoka muri gereza agasubira mu buzima busanzwe bwakunze kurangwa no kuvuga ibintu uko abyumva.

Urukiko Rukuru urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri I Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwamuhamije icyaha ku itariki 30 Nzeri 2025. Icyo gihe rwategetse ko afungwa imyaka itanu.

Ubushinjacyaha bwamushinjaga ibyaha bitandatu bukamusabira gufungwa imyaka 30 ari muri gereza. Ibyo byaha ni;guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside,gukurura amacakubiri, gutangaza amakuru y’ibihuha, icyaha cy’iyezandonke n’icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo we urimo amafaranga yafatanywe n’ayari kuri konti za banki na Mobile Money.

Urukiko mu bushishozi bwarwo, bwahanishije Karasira Aiamable igifungo cy’imyaka itanu ndetse rutegeka ko umutungo we wafatiriwe urekurwa. Bitwe n’uko yari yarafunzwe ku itariki 31 Gicurasi 2021, imyaka itanu yashize muri Gicurasi 2026 ariyo mpamvu agomba gufungurwa agataha.

May 6, 2026 - 14:13