issa
RIB yafunze abakozi muri RBC na rwiyemezamirimo bakekwa kunyereza asaga miliyoni 45 Frw

Oct 13, 2025 - 09:53
 0

RIB yafunze abakozi muri RBC na rwiyemezamirimo bakekwa kunyereza asaga miliyoni 45 mu isoko ryo kugemura ibikoresho.

Ku wa 6 Ukwakira 2025 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze abakozi babiri bakora mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) na rwiyemezamirimo akaba na nyir’ikigo cy’ubucuruzi cyitwa Paramount Company, bakurikiranweho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gusaba, kwakira no gutanga indonke no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri.

Nk’uko Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B Thierry yabitangaje, abafashwe ni Uwawe Olivier ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ubuzima na Bicamumpaka Jean Pierre ushinzwe imari muri RBC na rwiyemezamirimo Mugisha Emmanuel. 

Aba bakozi bakaba bahuriye muri komite ishinzwe kwemeza no kwakira ibyaguzwe (Receiving Committee) muri RBC.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko iperereza ry’ibanze ryakozwe ryagaragaje ko abakekwa bafatanyije na rwiyemezamirimo wari ufite isoko ryo gutanga ibikoresho by’ikoranabuhanga, bahimbye imibare iranga (Serial numbers) mudasobwa 71 n’imashini 25 bikorana zizwi nka CPUs bayongera ku cyemezo kigaragaza ibyakiriwe (delivery note).

Yongeyeho ko ikindi iperereza ryagaragaje nuko aba bakozi bemeje ko ibikoresho basabye rwiyemezamirimo yabitanze byose kandi atari ukuri, hanyuma Bicamumpaka, ushinzwe imari muri RBC yishyura amafaranga yabyo abizi, bituma habaho inyerezwa ry’ibifite agaciro ka 48,439,525frw.

Umuvugizi wa RIB yemeje ko hari ibimenyetso by’uburyo rwiyemezamirimo Mugisha Emmanuel yagiye yohereza ruswa y’amafaranga aba bagize komite ishinzwe kwemeza no kwakira ibyaguzwe muri RBC kugira ngo bamusinyire kandi bituzuye.

 Yanaburiye abakoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite kubireka kuko RIB itazahwema kubakurikirana kugirango bahanwe.

RIB igaragaza ko abafashwe atari ubwa mbere bakurikiranweho ibyaha bya ruswa kuko muri Nzeri 2025 bakurikiranweho icyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’isoko.

Ubu bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Remera na Kicukiro, mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Oct 13, 2025 - 10:21