Abafana bagabye igitero ku basifuzi nyuma yuko ikipe yabo yibwe igitego cyari cyo [AMASHUSHO]
Abafana mu gihugu cya Nigeria bagabye igitero ku basifuzi basifuraga umukino wahuje Kano Pillars na Shooting Stars nyuma yuko bari banze igitego cya Kano Pillars cyagombaga kubaha intsinzi.
Ibi byabaye ku cyumweru tariki 12 Ukwakira 2025, nyuma y'umukino wari wahuje ikipe ya Kano Pillars na Shooting Stars, mu mukino w'umunsi wa 8 wa Shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Nigeria (NPFL), waberaga kuri General Sani Abacha Stadium.
Ubwo umukino wari urangiye izi kipe zombi zinganyije igitego 1-1, abafana ba Kano Pillars bahise binjira mu kibuga bihuse cyane bahiga abasifuzi bari basifuye uyu mukino babatera ibintu kubera umujinya w'igitego cyanzwe cyagomba gutuma begera imbere ku rutonde.
Icyakuruye izi mvururu, ni igitego aba basifuzi banze ku munota wa nyuma kubera ko ngo hari habayemo kurarira gusa urebye amashusho ubona ko abasifuzi bagizemo kwibeshya gato.
Ntabwo abafana binjiye mu kibuga bashaka abasifuzi gusa, ahubwo n'abakinnyi ba Shooting Stars bashakishwaga kugeza abashinzwe umutekano binjiye mu kibuga kugira ngo bahashye icyo gikorwa cy'umujinya w'Abafana ba Kano Pillars.
Abashinzwe umutekano ntabwo barinze abakinnyi n'abatoza ba Shooting Stars hamwe n'abasifizi mu kibuga gusa, ahubwo babarinze n'inyuma ya Sitade kugeza binjiye mu binyabiziga byabazanye kugira ngo abafana ba Kano Pillars batabagirira nabi.
Iki kintu cyabaye kuri uyu mukino cyongeye kubyutsa impungenge ku mutekano w’abafana n’imicungire y’imbaga mu mikino wa Shampiyona ya Nigeria. Kugeza ubu hategerejwe ko ubuyobozi bwa Shampiyona bufata ibihano bikomeye, mu gihe hakomeje kwibazwa uko hakumirwa ibibazo by’imvururu n’urugomo mu bibuga bitandukanye byo muri iki gihugu.
Kugeza ubu muri Shampiyona ya Nigeria, Kano Pillars iri ku mwanya wa 17 n'amanota 8 naho Shooting Stars yo iri ku mwanya wa 5 n'amanota 12.


Kinyarwanda
English
Swahili









