Rayon Sports yashyizeho umutoza mushya wongera imbaraga watozaga muri Police FC
Rayon Sports yashyizeho umutoza mushya ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi witwa Mwambari Serge.
Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi itandukanye n'umunya-Afurika y'epfo, Ayabonga Lebitsa, wasezeye iyi kipe kubera impamvu z'umuryango we.
Iyi kipe yari imaze igihe nta mutoza wongerera imbaraga abakinnyi aho iyi myitozo yakoreshwaga n'abatoza bugirije Afhamia Lotfi. Ni Rayon Sports benshi bashinjaga imbaraga nke mu mukino nyuma yo gutandukana n'uyu mutoza witwa Ayabonga Lebitsa.
Amakuru UKWELITIMES twamenye nuko Rayon Sports yamaze gusinyisha umutoza mushya ugiye kujya yongerera imbaraga abakinnyi muri uyu mwaka w'imikino. Mwambari Serge niwe wahawe aka kazi nyuma yo gutandukana na Police FC.
Mwambari Serge yatangiye n'akazi muri Rayon Sports kuko kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nzeri 2025, yagaragaye mu myitozo y'iyi kipe mu Nzove yitegura umukino ifitanye na Singda Black Stars wo kwishyura wa CAF Confederations Cup.
Mwambari Serge ni umwe mu batoza bongerera imbaraga abakinnyi beza b'abanyarwanda, aheruka gutandukana na Police FC nyuma yuko iyi kipe yashatse kugabanya umushahara we ariko uyu mutoza akabyaga bikaba ngombwa ko asimburwa na Thumaine Emmanuel.
Uyu mutoza yakoze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda arimo AS Kigali, Police FC ndetse ni n'umutoza mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi.
Mwambari Serge ni umutoza mushya wongerera imbaraga abakinnyi ba Rayon Sports
Mwambari yatoje AS Kigali na Police FC yongerera imbaraga abakinnyi


Kinyarwanda
English
Swahili









