Icyo kwitega kuri Jules Karangwa waragijwe kuyobora shampiyona y’u Rwanda
Jules Karangwa wari umujyanama mu by’amategeko mu nzu iyobora umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, yagizwe CEO wa Rwanda Premier League iyobora Shampiyona.
Uyu mugabo amaze igihe kinini mu mupira w’u Rwanda kuko yanabaye umunyamakuru igihe kitari gito nk’umunyamakuru w’imikino kuri Radio/TV10.
Jules Karangwa yakoraga imirimo myinshi muri FERWAFA kuko usibye kuba umujyanama mu by’amategeko ndetse iyo wifuzaga kugira ibyo ubaza muri iyi nzu niwe witabaga itangazamakuru cyane.
Ubwo yatangazwaga nka CEO wa Rwanda Premier League, yakiriwe neza n’abakunzi benshi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda kubera ubuhanga akorana ibintu bye ariko kandi akaba yitezweho kugira byinshi ahindura.
Shampiyona y’u Rwanda irabura iki ngo itere imbere?
Hashize igihe benshi bibaza ikibera mu mupira w’amaguru w’u Rwanda cyane cyane muri Shampiyona yacu bakabura igisubizo.
Dufatiye mu gihe gito gishize nko muri Saison ishize ya 2024-2025, hagaragaye ikibazo benshi bagarutseho cyane kijyanye n’imisifurire nubwo ibi bitarashyirwa mu maboko ya Rwanda Premier League ishinzwe gutegura shampiyona.
Ikibazo cyakururutse cyane mu mikino ya nyuma ya shampiyona benshi badatinya kuvuga ko byanatumye Rayon Sports itakaza igikombe cya shampiyona.
Ikindi shampiyona yacu ifitemo ikibazo cy’imibereho y’amakipe hano mu Rwanda. Iyo urebye imibereho y’amakipe ubona afite ibibazo cyane by’amikoro bitewe nuko aho zikura zibona amafaranga adahagije.
Urebye no mu ngengabihe ikorwa muri iki gihe usanga irimo amakosa menshi ari kandi ikanahidagurika cyane benshi bavuga ko iba ititondewe.
Jules Karangwa yitegweho iki muri ubu buyobozi bwe?
Abakunzi b’umupira w’amaguru kumva ko hari umuhanga uje kuyobora umupira ni kimwe mu bibashimisha bitewe n’uko baba bamwitezeho kuzana isura nziza. Ibi ni nako benshi babona jules Karangwa wikorejwe izi nshingano zitoroshye.
Kimwe mu bigarukwaho cyane ni imisifurire. Benshi yo bafashe inshingano zo guhangana no gukemura iki kintu barananizwa cyane kuko bivugwa ko hari imbaraga nyinshi zikomeye ziba zihishe inyuma y’iki kintu ariko Jules Karangwa nk’umuntu tuzi w’umuhanga ashobora kuzahangana nabyo ndetse bikagenda neza.
Mu Rwanda benshi bakeneye abaterankunga bashora imari mu mupira w’u Rwanda ndetse bivugwa ko hari abashaka gushora imara bagorwa cyane n’ibyo baba basabwa gukora. Iki ni kimwe mu byo kwitabwaho cyane ndetse cyikazanacyemura ikibazo cy’amikora mu makipe kuko nibura hari icyo azajya ahabwa gifatika bigenze neza.
Iyo tuvuze abaterankunga ntabwo wakibagirwa igihe gishize umupira wacu kwerekenwa bikomeza kugorana cyane ndetse na RBA yafashe izi nshingano yerekana imikino imwe indi ikayireka. Kuva habaho gutandukana na Azam TV ntabwo twongeye kubona abakinnyi basohoka hanze y’u Rwanda biturutse ku mashusho yabo yabonywe kuri Televisiyo nkuko mbere byagendaga.
Jules Karangwa mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 7 Kanama 2025, yavuze ko hari ibigiye gukosoka harimo icyo kongera kuvugurura ingengabihe ya shampiyona ari nacyo kibera imbogamizi abaterankunga n’abashaka kwerekana imikino.
Yagize ati “ Ingengabihe ntabwo ntavuga ko yasohotse itinze ahubwo hari iyari yasohotse mbere itegerejwe gukorwaho amavugurura ndetse n’izindi zijyanye n’ingengabihe iri ku rwego mpuzamahanga, n’izijyanye n’amarushanwa, birimo biraganirwaho. Ingengabihe nshya ivuguruye iraza gushyirwa hanze vuba kugira ngo bifashe andi makipe ndetse n’abafatanyabikorwa.”
Uyu muyobozi mushya kandi yatangaje ko kuza munshingano zo kuyobora Rwanda Premier League byagizwemo uruhare na FERWAFA.
Yagize ati “ Imikorere n’imikoranire igihe hari uyu mushinga mushya ntabwo hagenda haburamo kugenda gacye mu birebana no kumva ibintu kimwe. Nicyo cyabayemo ntekereza ko atari ukuvuga ko ari imikoranire mibi. Guhabwa inshingano na Rwanda Premier League ntabwo byari bukunde iyo FERWAFA itabiha umugisha.”
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Rwanda Premier League, bavuga ko Jules Karangwa aratangira gukora izi nshingano nshya tariki ya 1 Nzeri 2025.



Kinyarwanda
English
Swahili









