issa
KNC yatangiye gutekereza uko Gasogi United yabaho we yarapfuye

Apr 15, 2026 - 12:59
 0

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, yatangaje ko gutsindwa cyane iyi kipe imaze iminsi ihura nabyo ari ibintu yari amaze igihe abyiteguye kandi yarabiteguje abakunzi b’umupira w’amaguru Saison itaratangira, ndetse agaragaza ko yatangiye gutegura uko Gasogi United yabaho we yarapfuye.

Ibi uyu muyobozi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mata 2026, agaruka kuri myinshi ndetse no kuri gahunda ikomeye afite yo kugira Gasogi United ikipe idashingiye ku muntu umwe ahubwo ikaba ikintu kinini kizasigara mu gihe yaba adahari. 

Kakooza Nkuliza Charles, yatangaje kandi ko ubwo Shampiyona yari igiye gutangira, yateguje abakunzi ba Gasogi United ndetse n’abakunzi b’umupira w’Amaguru muri rusange ko agiye gutangira gutegura ikipe ikomeye mu myaka ibiri cyane itatu ari nabyo byatumye irimo kwitwara nabi. 

Yagize ati “ Ibihe bibi bibaho kandi nta cyabaye tutari twarabateguje, tutaniteguye kuko twateguje abantu ko tugiye kwishyira mu bibazo ariko birimo imibare. Nta kibi twagiyemo. Twateguje abantu, ubwo twari tuzamuye abana 10, ko tugiye gufata aba bana tukabazamura kandi tudatekereza ko bazaza ako kanya bagahita bakura.”

Yakomeje agira ati “ Twateganyije ko bazabanza bakamenyera Saison ya mbere bizabagora, iya kabiri izaba nziza, naho iya gatatu izaba ari Saison y’ibitangaza.  Turi mu ya mbere, rero ibi byose duhura nabyo tugomba kubyemera, ni uburyo tugomba kwizera kandi tugomba kunyuramo. Mu mbabarire, ubu icyo turimo gukora, ikipe ntizamanuka, ntizatwara igikombe, ariko turimo gutegura ikipe irambye.”

KNC yagaragaje ko ikintu cyo kugura abakinnyi mu bihe byashize bakaza bivugwa ko bakomeye, bitigeze bitanga umusaruro mu buryo yatekerezaga.

Yagize ati “ Twagiye tugura za Misile bikanga, tukagura intare bikanga, tugura buri kimwe cyose biranga. Uyu munsi nshobora kuvuga ngo kanaka ndamuzi kuko naramureze, nzi icyo ashobora gukora. Ibyo kwitwara nabi ni ibintu abantu badakwiriye kugiraho ikibazo.”

Nyuma yo gutangira gahunda yo kuzamura cyane abana bakiri bato, uyu muyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, avuga ko mu mwaka utaha w’Imikino ingengo y’impari y’iyi kipe izagabanukaho 40%.

Ikipe ya Gasogi United ubu iri ku mwanya wa 13 n’amanota 26. Iyi kipe ntabwo iri ahantu heza kuko irusha AS Muhanga amanota 5 yonyine iri ku mwanya wa nyuma kandi hakibura imikino itanu yo gukina ya Shampiyona. Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mata 2026, izakina na Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa 27.

KNC wariye karungu yavanye Gasogi United mu 'mwanda' wa Shampiyona y'u  Rwanda | IGIHE

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373