issa
Rwamagana: Hagarutswe  ku  ruhare rukomeye   abari  abayobozi n'Abajandarume  bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Apr 15, 2026 - 13:38
 0

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye mu Murenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana, Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagaragaje ko bahungiye ku bajandarume barindaga sitasiyo y'amashanyarazi, bakabasigira interahamwe zahiciye Abatutsi benshi.

Mu buhamya bwatanzwe na Mukandutiye Dorcas uri mubari bahungiye ku bajandarume barindaga sitasiyo y'amashanyarazi iri ahitwa kuri SAYI, yavuze uko Abajandarume babasize hagati y'interahamwe zari zabagose. Yavuze ko nyuma y'uko abari bahungiye kuri SAYI bishwe yabashije kurokoka ntiyicwa. yavuze ko yahungiye ku musozi wa Bwana nyuma ubuyobozi bwaho bubohereza kuri Komini Muhazi naho ahava nyuma y'ibitero by'abasirikare ba FAR n'Abajandarume bafatanyije n'interahamwe byahiciye Abatutsi benshi bari bahahungiye.

Mu buhamya bwe Mukandutiye yakomeje avuga ko kuri Komini ya Muhazi hiciwe Abatutsi benshi ariko ababashije kurokoka bagahungira i Kavumu ku kiyaga cya Muhazi naho nta buhungiro bahabonye abari bahahungiye abenshi barishwe. Mukandutiye yakomeje avuga ko bake mu barokotse ibitero by'interahamwe zari ikavumu bashoboye kwambuka bakoresheje ubwato ndetse bamaze kumenya ko Inkotanyi zafashe Kiziguro bahungiyeyo bahageze basanga Ingabo za RPA zitangiye kubavura kuko abenshi muri bo bari bafite ibikomere.

Mu buhamya bwa Mukandutiye yavuze ko ababyeyi be bombi n'abavandimwe be bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yashimiye Inkotanyi zatumye arokoka ndetse avuga ko nyuma y'ibihe bikomeye yanyuzemo yiyubatse ntaheranwe n'agahinda. Nyirigira Jean de Dieu utuye mu Kagari ka Cyimbazi mu Murenge wa Munyiginya avuga ko Abajandarume bari kuri SAYI barinze sitasiyo y'amashanyarazi babahungiyeho babizeyeho ubuhungiro ariko babasigira interahamwe zica benshi mu bari bahahungiye barokotse ibyo bitero by'interahamwe bahungiye mu bindi bice ariko we ajya ku bitaro bya Rwamagana ari naho Inkotanyi zamurokoreye.

Yagize ati "Tuza hano hari ku itariki 8 dutekereza ko hari Abajandarume kandi Abajandarume twibazaga ko bashinzwe umutekano w'abaturage, twari twiringiye ko bashobora kudukiza cyangwa kuturengera, kuko twabonaga ko umutekano wacu utari umeze neza, ariko icyo twari tubitezeho sicyo twabonye, habaho kudushyira mu maboko ya za Nterahamwe badusize zidutemagura barigendera, badusize mu menyo ya rubamba mbega."

Mu butumwa bwagarutsweho mu kwibuka abiciwe Kuri SAYI ndetse no mu Murenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana, hagaragajwe uruhare rw'abari mu buyobozi n'abari Abajandarume mu bitero byishe Abatutsi mu 1994 mu  masegiteri n'amakomini bayoboraga cyangwa bakoreragamo.

Zaninka Jacqueline ni umwe mu bahungiye ku bajandarume yavuze ko bahungiye kuri SAYI bafite icyizere cyo kurindwa n'Abajandarume babasiga hagati y'interahamwe zahise zitangira kwica abari bahungiye kuri SAYI. Yagize ati"Twari twahirunze tubizeyeho umutekano, birangira imodoka yabagemuriraga ibiryo ije irabapakira ngo ibatware mu by"ukuri yabatwaye ibihuru byari hano byambaye interahamwe, urebye Abajandarume bahavuye kuko bari bazi ko interahamwe zamaze kutugota tutari busohoke."

 Zaninka yakomeje agira ati"Bagitsimbura imodoka interahamwe zatangiye gutema abantu, zinjiramo imbere, Imana abo yagiye irokora turasimbuka turiruka, ariko twavuye hano abandi bapfuye, umukecuru wo kwa Ntambara n'abandi twasize bapfuye."

Zaninka yanashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse anavuga ko Inkotanyi zamugaruriye icyizere cyo kubaho. Yagize ati "Inkotanyi zaraturokoye, zatumye tubaho, zatumaze ubwoba zatumye twumva ko tutari abo gupfa, kuko mbere twabaga mu bwoba, ubwo tunejejwe nuko Inkotanyi zatumye tuba abantu. Ntabwo twabona ikintu twitura Inkotanyi gusa ikintu twabona twakitura Inkotanyi ari ukubungabunga ibyo twagezeho ari uguharanira kubaho neza."

Mu ijambo umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe mu 1994 mu Murenge wa Munyiginya. Yagize "Birababaje cyane kuko ubuyobozi buba bushinzwe ni ukurengera abaturage kubaba hafi no kubahumuriza, Birababaje kubona abayobozi bashinzwe kurengera abaturage bayobora aribo bahinduka ibirura byo kwica abo bashinzwe, ibi ni n'ubunyamaswa ndetse no kutubaha amategeko kuko nta Gihugu na kimwe kidafite mu mategeko yacyo ko buri muntu wese afite uburenganzira bwo kuba isi."

Meya Mbonyumuvunyi yakomeje agira ati "Abanyarwanda twese dufite inshingano zo kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo, Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, turabizeza ko itazongera kubaho ukundi, dufite ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame udashobora gushyigikira na rimwe icyakambura ubuzima abantu, yaba Abanyarwanda n'abanyamahanga, ahora aduha ihumure atubwira ko tutazongera gupfa Kabiri."

 Abari abayobozi bayoboraga amakomini ya Gikoro, Bicumbi, Muhazi na Rutonde yahujwe akaba Akarere ka Rwamagana bahamwe n'icyaha cya Jenoside ndetse bagize uruhare gutera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nkuko bikunze kugarukwaho n'abatanga ubuhamya barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kubera uruhare rw'abari abayobozi n'Abajandarume bagize mu bitero byishe Abatutsi byatumye mu gihe cy'ibyumweru bibiri gusa mu karere ka Rwamagana hicwa Abatutsi benshi kuko nzibutso 11 ziri muri aka karere ziruhukiyemo imibiri irenga 84,000  y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Apr 15, 2026 - 13:48