issa
LONI yasabye ko abatuye El Fasher bahabwa aho guhungira nyuma y'uko RSF ifashe ikigo cya gisirikare

Oct 28, 2025 - 09:31
 0

Umuryango w’Abibumbye LONI wasabye ko abaturage b’umujyi wa El Fasher, mu gihugu cya Sudani, bahabwa ahantu hizewe hatekanye ho guhungira nyuma y’uko umutwe w’inyeshyamba wa RSF ufashe ikigo gikomeye cya gisirikare cya Leta y’icyo gihugu giherereye i Darfur mu ntambara ikomeye imaze kurenga umwaka iba.

Ibi LONI yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ukwakira 2025 ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, nyuma y’uko uwo munsi umutwe witwaje intwaro wa RSF wari watangaje ko wafashe burundu ikigo gikomeye cya gisirikare cy’icyo gihugu giherereye mu murwa mukuru w’Amajyaruguru wa Darfur, El Fasher, kikaba ari cyo kigo cyonyine cyari gisigaye mu maboko y’ingabo za Leta ya Sudani.

Ibi byasize umutwe wa RSF ufatwa nk’aho ari wo uyoboye intara ya Darfur yose iherereye mu Burengerazuba bwa Sudani, ni mu gihe kandi ubutegetsi bwa gisirikare bwo muri icyo gihugu bukomeje kugaragaza intege nke mu kurinda ibice byari bisigaye bitarafashwa n’uwo mutwe witwaje intwaro.

Umujyi wa El Fasher ni wo wonyine wari usigaye ari igicumbi gikomeye cya Leta muri Darfur, bityo gufatwa kwawo bikaba bikomeje gukurura impungenge z’uko icyo gihugu gishobora gukomeza gucikamo ibice no gutakaza ubumwe bwacyo.

LONI yatangaje ko muri icyo gihugu abarenga ibihumbi 26 bamaze kwimuka kuva Ukwakira kwatangira, mu gihe undi mubare utatangajwe w’abatuye icyo gihugu bakiri mu bice bitandukanye by’icyo gihugu kubera kubura ubuhungiro, ahubwo bakaba benda kwicwa n’inzara.

Denise Brown, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri LONI muri icyo gihugu cya Sudani, yasabye uwo mutwe wa RSF ndetse n’ingabo za Sudani guhagarika ibitero bigabwa mu bice by’icyo gihugu kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu no kurinda ubuzima bw’abasivili.

Yagize ati “Turasaba ko abaturage bo muri El Fasher bahabwa inzira yizewe ibafasha guhungira ahatekanye, cyangwa se imiryango itanga ubutabazi ikemererwa kwinjira muri uwo mujyi kugira ngo ifashe abameze nabi.”

Yongeyeho ko kuva iyi ntambara yatangira, imaze guhitana abakozi barenga 128 bari baturutse mu miryango itandukanye y’ubutabazi ku isi, ibyo ngo bikaba bigaragaza ko ikibazo cy’umutekano cyabaye inzitizi ikomeye ku bikorwa by’ubutabazi muri icyo gihugu cya Sudani.

LONI yavuze ko ubu uwo mujyi wa El Fasher uri mu mijyi iri mu kaga kurusha indi ku isi, aho abawutuye babarirwa mu bihumbi bakomeje kwicwa n’inzara, ubukene n’indwara z’ibyorezo kubera intambara ikomeje gukaza umurego muri icyo gihugu.

Oct 28, 2025 - 10:23