
Meteo Rwanda yateguje imvura nyinshi muri Gicurasi
Meteo Rwanda yatangaje ko kuva ku wa 4 Gicurasi kugeza ku wa 6 Gicurasi 2025, mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi.
Mu butumwa buburira Meteo Rwanda yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 4 Gicurasi 2025, yatangaje ko imvura iteganyijwe izaba iri hagati ya milimetero 25 na 60.
Amakuru atangwa n’iki Kigo cya Meteo, avuga ko iyi mvura iteganyijwe cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba ndetse no mu turere twa Muhanga, Nyaruguru, Nyamagabe, Huye, Rwamagana, Ngoma na Kirehe.
Meteo Rwanda yatangaje ko ingaruka ziteganyijwe guterwa n’iyo mvura nyinshi, zirimo imyuzure mu bishanga no mu bibaya, inkangu, isuri n’iriduka ry’imikingo iri ahahanamye hatarwanyijwe isuri, ingaruka ziterwa n’inkuba.
Yakomeje ivuga ko “Turagira inama Abaturarwanda gukomeza gufata ingamba zijyanye no kwirinda ingaruka zituruka ku mvura n’umuyaga mwinshi biteganyijwe.”