
U Rwanda Rwanenze ibirego rwarezwe na Canada rusaba ibisobanuro Ambasaderi
Ambasaderi wa Canada mu Rwanda, Julie Crowley yahamagajwe na Guverinoma y'u Rwanda ngo atange ibisobanuro nyuma yuko Igihugu cye kigaragaje kubogamira ku bashinja u Rwanda ibinyoma byo gutera inkunga umutwe wa M23.
Leta y'u Rwanda itumije uhagarariye Canada mu Rwanda nyuma yuko Igihugu cya Canada kigeretse ku Rwanda ibikorwa by'ubwicanyi bibera mu burasirazuba bwa Repubulika iharika iharanira Demokarasi ya Congo bikozwe n'Igisirikare cya Leta (FARDC) ndetse n'abambari bayo harimo FDLR, Wazalendo, Ingabo z'u Burundi n'iyindi mitwe.
Nkuko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yavuze ko Canada yirengagije ibintu bitandukanye harimo n'umutekano w'u Rwanda.
Yagize iti:“Canada yihanukiriye yirengagiza impungenge z’umutekano z’u Rwanda ndetse n’uburyo Guverinoma ya RDC n’abambari bayo barimo Abajenosideri ba FDLR bakomeje gutoteza imiryango y’Abanyekongo b’Abatutsi.”
U Rwanda kandi rwongeye gushimangira ko rukomeje kurazwa ishinga n'umutekano w'Abanyarwanda, bityo nta cyintu cyakoma mu nkokora mu kurinda umutekano w'Igihugu ndetse n'Abaturage barwo.
Tariki ya 3 Werurwe 2025, ni bwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Canada Mélanie Joly, Minisitiri ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga Ahmed Hussen na Minisitiri w’Iterambere ry’Ibyoherezwa mu Mahanga, Ubucuruzi Mpuzamahanga n’Iterambere ry’Ubucuruzi, basohoye itangazo rishinja Ingabo z’u Rwanda kuba muri DRC.
Aba Baminisitiri kandi bamaganye umutwe wa M23 ndetse banashinja ingabo z'u Rwanda (RDF) kuvogera ubusugire bwa DR-Congo.
Ni ibirego 'byanenzwe na Guverinoma y'u Rwanda, bitewe nuko Canada yabogamye kandi ikagendera ku birego bya Leta ya Congo ifatanya n'umutwe w'iterabwoba (FDLR) wasize ukoze Jenocide mu Rwanda.