issa
TIito Rutaremara yashimye Muhima yakoze igihangano cy’ubugeni kigaragaza ubutwari bwa Perezida Kagame

Apr 22, 2026 - 19:24
 0

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yashimiye ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhima n’abaturage batuye muri aka gace k’ubw’ubutwari bagize bagakora igihangano cy’ubugeni kigaragaza amateka ya Perezida Paul Kagame yanyuzemo kugeza ubwo arokoye abatutsi bicwaga muri Jnoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi Umukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yabigaragaje kuri uyu wa 22 Mata 2026, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshur ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 by'umwihariko mu Murenge wa Muhima uherereye mu Karere ka Nyarugenge.

Iki gihangano kirimo ifoto ya Perezida Paul Kagame akiri umwana aho aba ameze nk'uri gutekereza uburyo azava mu buhungiro agataha mu rwa mubyaye n'izindi foto zigaragaza amateka agaragaza inzira inkotanyi zaciyemo zibohora u Rwanda n'indi imwe y'umwana zarokoye ubwo yari mu mirambo nyuma yo kwicirwa ababyeyi.

Tito Rutaremara, nyuma yo gushyikirizwa iki gihangano cy’ubugeni kigaragaza amateka ya Perezida Paul Kagame akanasabwa kuzakimushyikiriza, yagaragaje ko iki gikorwa ari inyamibwa ndetse atangajwe n’uburyo cyakozwe n’abarokokeye jeoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Muhima cyane ko cyari gukorwa n’inzego za Guverinoma y’u Rwanda bitewe n’uko ari zo zizi neza ubwutwari bwa Perezida Paul Kagame n’imbaraga yakoresheje kugira ngo ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi muri Jenoside bahagarikwe.

Yagize ati “ Nta bintu byinshi mvuga ubundi mu bihugu by’i Burayi abasaza babafata nk’abantu badafite ubwenge ariko muri Afurika abasaza babafata nk’abanyabwenge, birashimishije cyane ku bintu mwakoze bigaragaza amateka ya Perezida wa Repeburika yacu kandi ni byiza, ikindi njye mbona ko ari Leta n’izindi nzego ziriho ubu zari kubikora mbere y’uko mwe mubitekereza.”

Yagaragaje kandi ko hari abihaye Imana barimo abapadiri benshi bavuga ko barokotse ariko banangiye gusaba imbabazi z’ibyo bakoze muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu gihe bidakwiye.

Asoza ijambo rye, uyu muyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yasabye imbaga y’abari bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 by’umwihariko mu Murenge wa Muhima, kubabarira ababiciye ndetse no kudaheranwa n’agahinda.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyarugenge, Safari Hamidu, we yasabye abaturage kurwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsimu 1994 anashimira uburyo abarokotse jenoside bitabwaho ariko aboneraho gusaba inzego zibishinzwe gushaka uburyo umubare w’inzu zihabwa abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi zakongerwa.

Iki gikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Muhima cari cyitabiriwe n'imbaga cyanatangiwemo ikiganiro kigaragaza amateka yaranze jenoside n’ubwicanyi bwakorewe abatutsi muri Saint Famille muri Kiriziya ya Saint Famille mu 1994 ndetse hanacanwa urumuri rw’icyizere hanatangwan'ubuhamya bw'inzira z'umusaraba abahigwagwa banyuzemo.