Mushikiwabo na Amb. Bizimana bahuriye i Dakar baganira ku guteza imbere urubyiruko
Mu gihe habaga inama mpuzamahanga ya Dakar yiga ku mahoro n'umutekano muri Afurika, Ambasaderi Festus Bizimana uhagarariye u Rwanda mu gihugu cya Senegal yagiranye ibiganiro na Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w'umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'igifaransa OIF ubwo yari mu ruzinduko muri Dakar.
Uru ruzinduko rwa Mushikiwabo rwaranzwe no kwitabira igikorwa cyo gushimira no gushyigikira urubyiruko rwitwaye neza muri gahunda ya CAP Innovation, cyateguwe mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe guhanga udushya.
Iyi gahunda igamije gushimangira umubano hagati ya OIF n’urubyiruko rufite impano mu bihugu bikoresha Igifaransa. I Dakar, urubyiruko umunani rwatoranyijwe rwamuritse imishinga yarwo imbere y’akanama nkemurampaka, rugaragaza ubuhanga n’udushya biranga urubyiruko rwo muri uyu muryango.
Abitabiriye iyi forum n’ibikorwa bya CAP Innovation bashimye uruhare rwa Mushikiwabo n’impinduka yakoze mu buyobozi bwe, zafashije mu kongerera OIF imbaraga no kurushaho kuyimenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Mu ijambo rye, Mushikiwabo yashimye akamaro k’iyi gahunda, asaba ko yakongerwamo imbaraga kugira ngo irusheho kugira ingaruka zigaragara ku buzima bw’abayigenerwa, cyane cyane urubyiruko.

Kinyarwanda
English
Swahili









