Tshisekedi yemeje ko ategereje Croix-Rouge mbere yo guhererekanya imfungwa na M23
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko igikorwa cyo guhererekanya imfungwa hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa M23 kitaratangira kuko bategereje uruhushya n’ubufasha bwa Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge.
Ibi yabitangarije i New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru ku ruhande rw’inama rusange ya Loni.
Mu magambo ye, Tshisekedi yagize ati “Dutegereje ko Croix-Rouge iduha uburenganzira kugira ngo duhererekanye imfungwa.”
Mu kwezi kwa Nyakanga 2025, impande zombi — Leta ya RDC n’umutwe wa M23 — zari zemeranyije gahunda yo guhererekanya imfungwa, nk’imwe mu nzira yo kongera kubaka icyizere hagati y’abarwana, hagamijwe gushyigikira ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
M23 ikomeje gushinja Kinshasa kudashyira mu bikorwa ibyo yemeye, cyane cyane ko hari imfungwa zibarirwa muri 700 ivuga ko zigifungiye mu magereza atandukanye ya RDC. Ku rundi ruhande, Leta ya Congo ivuga ko yiteguye kurekura abo bantu, ariko igasaba ko byose bikorerwa mu mucyo no mu buryo bwizewe.
Hashize iminsi Guverinoma ya RDC igaragaza ko ifite ubushake bwo gushyira mu bikorwa iryo hererekanyabafungwa. Abayobozi bayo bavuga ko ari intambwe ikomeye izatuma ibiganiro bigamije guhosha umutekano mucye mu Ntara za Kivu byongera gukomera.
Ariko kugeza ubu, umukuru w’igihugu ubwe yahishuye ko gahunda yose igitegereje uruhare rwa Croix-Rouge, ari yo izakurikirana uko imfungwa zoherezwa n’uko izindi zifatwa na M23 zigarurirwa ubwisanzure.
Iri hererekanyabafungwa rifatwa nk’igipimo cy’uko ibiganiro hagati ya Leta ya RDC na M23 bishobora gutanga umusaruro. Abasesenguzi bavuga ko nibidashyirwa mu bikorwa vuba, bishobora kongera kuzamura ubushyamirane hagati y’impande zombi, mu gihe abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo bakomeje kwifuza amahoro arambye.


Kinyarwanda
English
Swahili









