
Habaye ibiganiro hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iya Serbia
Kuri uyu wa Gatatu taliki 02 Mata 2025, Leta y’u Rwanda n’iya Serbia, bagiranye ibiganiro binyuze kuri ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi.
Ni ikiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye na mugenzi we wa Serbia kuri Telefoni cyagarukaga ku iterambere ry’ibihugu byombi.
Kibanze kandi ku gukomeza guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi, n’amahirwe ahari mu mikoranire ibyara inyungu.
Mu butumwa bwatambukijwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, kuri twitter (X), buvuga ko “Minisitiri Olivier Nduhungirehe, yagiranye ikiganiro cyiza kuri telefone na Marko Djuric, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Serbia.”
“ Ikiganiro cyibanze ku gukomeza guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi no gusuzumira hamwe inzego zirimo amahirwe mu mikoranire hagati y’Ibihugu byombi.”
Muri Mata 2023 Ibihugu byombi byemeranyijwe ku masezerano y’ubucuruzi mu rwego rwo korohereza u Rwanda gukura ingano n’ibigori muri Serbia nk’Igihugu cyiza mu bya mbere ku Isi mu kohereza hanze ibinyampeke, ndetse na rwo rukoherezayo ikawa n’icyayi.