issa
Kepler College yamuritse umuyobozi wayo mushya

Apr 2, 2025 - 14:09
 0

Uyu munsi, Kepler College yatangaje ku mugaragaro Chancelier wayo wa mbere, Madamu Monica Geingos, mu muhango wabereye i Kigali, witabiriwe na Minisitiri w’Uburezi w’u Rwanda, Claudette Irere, ba Visi-Chancelier, Inama y’Ubutegetsi, abanyeshuri, n’abashyitsi b’icyubahiro.

Mu ijambo rye muri  Madamu Geingos yagize ati: “Tugomba gukora ibikwiye ku mugabane wacu. Uburyo tuvuga inkuru yacu bufite imbaraga—uba uwo wizera ko uri. Ni yo mpamvu ari ingenzi kwirinda imitego  n’ubwoba.”

“Afurika ikeneye ibigo by’uburezi bihugura abanyeshuri gutekereza mu buryo bwagutse—kugira ngo bahindure isi, batari uguhabwa gusa amakuru. Kepler igaragaza ko uburezi bwiza ari ubw’abatizirika ku myumvire ibabera imbogamizi, kuko turi hano kurema ba rwiyemezamirimo b’ibisubizo by’Afurika,”

Yashimangiye ko Buri munyeshuri wa Kepler ahabwa amahugurwa yo kwibaza ati: ‘Niba atari njye, ni nde? Ni nde uzakemura ibibazo by’uyu mugabane niba atari wowe? Ni nde uzayobora niba atari wowe?’ Ubu ntibikiri gusa ibipimo bya GDP—ni ikibazo cy’imbaraga n’uburyo tuzikoresha.

Yasoje ijambo rye agira ati: “Kepler si kaminuza gusa—ni ihuriro rihugura abayobozi b’intangarugero bafite indangagaciro. Umukobwa wavuye mu nkambi y’impunzi n’uwo mu mujyi—bose bafite intego imwe. Nubwo inzozi ari iza Pan-Afurika, gahunda ni iy’aho turi.”

Mu gusoza uyu muhango, Amb. Charles Murigande, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Kepler College yasangije abitabiriye Uyu muhango icyerekezo cye agira ati: “Reba imbere, twiyemeje kugeza uburezi bufite ireme kuri bose binyuze mu guhanga udushya no guhora twiyongera—kandi tuzi neza ko iyi ntego ishoboka.”