issa
Trump ashaka gusenya Minisiteri y'Uburezi

Mar 21, 2025 - 10:45
 0

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arashaka ko Minisiteri y’Uburezi ya Amerika ivaho kuko n’ubundi ngo idakora neza nk’uko byakagenze.

Ashaka gukuraho iyi Minisiteri, binyuze mu itegeko yasinye kuri uyu wa Kane taliki 20 Werurwe 2025. Gusa mbere y’uko iri tegeko ryemezwa rizabanza ryemerwe na Kongere ya Amerika (US Congress).

Trump avuga ko iyi Minisiteri n’ikurwaho, amafaranga menshi yakoreshaga ahanini mu gutera inkunga amashuri, azaguma  mu isanduku ya Leta akoreshwe ibindi.

Ati “Amerika itanga amafanga menshi mu burezi kuva kera kurusha ikindi gihugu icyo ari cyo cyose, ariko abanyeshuri bakaza inyuma ku rutonde”.

Iri tegeko rikuraho Minisiteri y’Uburezi, risinywe nyuma y’igihe gito, abakozi benshi bayo bahagaritswe mu kazi.
Icyakora nubwo iri tegeko ryasinywe, gufunga iyi Minisiteri ngo bigomba kwemezwa na cyane ko ari na yo yayishyizeho mu 1979.

BBC itangaza ko hari impungenge zigaragazwa mu gihe iyi minisiteri yaba ikuweho kuko yakomeje gufasha abanyeshuri badafite ubushobozi kubona inkunga n’inguzanyo bakabasha kwiga, ibishobora kudakomeza.

Mar 21, 2025 - 10:47