issa
Perezida Kagame yibukije urubyiruko rwa Afurika ko arirwo mizero y’ahazaza

Sep 25, 2025 - 13:34
 0

Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko rugiye kwiga mu Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere (Africa School of Governance – ASG) kwiyumvamo ubushobozi bwo guhindura Afurika, aho gutegereza inkunga n’imbaraga zituruka hanze yayo.

Ibi yabivuze ku wa 25 Nzeri 2025 ubwo yatangizaga ku mugaragaro amasomo ya mbere y’iri shuri, ryatangijwe hagamijwe gutegura abayobozi b’ejo hazaza ba Afurika. Ni igikorwa cyitabiriwe n’abanyeshuri 51 baturutse mu bihugu 14 bya Afurika, abarimu n’abandi bayobozi b’inzego zitandukanye.

Ishuri rya ASG ryashinzwe rishingiye ku bitekerezo byatanzwe na Perezida Kagame afatanyije na Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia. Ni urwego rushya rugamije guha urubyiruko amahugurwa n’ubumenyi bufatika ku miyoborere, hagamijwe iterambere rirambye ry’umugabane wa Afurika.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagarutse ku ruhare rukomeye uru rubyiruko rugomba kugira mu mpinduka Afurika ikeneye. Yabasabye kwitangira umugabane wabo no gushaka ibisubizo bifatika aho gutegereza ko abandi babakorera ibyo bashoboye kwikorera.

Yagize ati “Afurika ikwiriye kwibanda ku masomo atomoye, kandi ibyo bigomba gukorwa namwe rubyiruko rwacu, kuko ari mwe ejo hazaza hacu.”

Yongeyeho ko uru rubyiruko rugomba kwiyemeza gufata inshingano, rukiyubaha ndetse rugaha agaciro ibyo rukora n’imigabane bakomokamo.

Perezida Kagame yasobanuye ko ibibazo Afurika ihura na byo hari ubwo biterwa n’uko abayituye batabishyiramo imbaraga ngo babihindure. Yavuze ko uko Isi igenda itera imbere mu ikoranabuhanga no mu bukungu, na Afurika igomba kugendera muri iyo nzira, bitabaye ibyo ikazasigara inyuma.

Yagize ati: “Ntimukazasabe abandi ibintu byinshi kurusha uko mubyishakamo mwe ubwanyu.”

Yabibukije ko ari bo Afurika itezeho iterambere n’impinduka z’ukuri.

Visi Perezida wa ASG ushinzwe amasomo, Amany El-Sharif, na we yashimangiye ko iri shuri rizagira uruhare mu gukemura ibibazo bikomeye Afurika ihura na byo. Yabwiye abanyeshuri ati “Mugomba kubaka ejo hazaza ha Afurika, mugaharanira kumenya no guhindura ibitekerezo byanyu mo ibisubizo.”

Uyu muyobozi yashimiye abarimu n’abayobozi ba ASG, avuga ko uruhare rwabo ari ishoramari rikomeye ku hazaza h’umugabane.

Sep 25, 2025 - 15:27