Gicumbi: Bahangayikishijwe n'irerero abana bigamo kubera inyubako yenda kugwa
Abaturage batuye mu Murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi, baravuga ko babangamiwe n'irerero abana babo barererwamo rishobora kuzabagwira kubera ko rishaje cyane.
Iryo shuri ryubatse mu Mudugudu wa Gasharu Akagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Byumba., ababyeyi bavuga ko rishaje cyane ndetse hatagize Igikorwa rikaba rishobora kuzagwira abana babo.
Ababyeyi baganiriye na TV1, bavuga ko kuba abana babo barererwa mu irerero rishaje kuburyo hari igikuta gishobora kugwa kubera gusaza ndetse icyo gikuta kikaba cyarasadutse.
Umwe muri aba babyeyi yagize "Dufite igikuta rwose isaha n'isaha cyaduteza impanuka zitoroshye. Turagirango mudufashe mudukorere ubuvugizi natwe abana bige neza nk'ahandi, ibyagiye bisenyuka ntabwo bagiye babisana Ibikuta byenda kutugwira nta sima, sima yaramenetse."
Undi mubyeyi asaba ko iryo shuri ryasanwa kugirango ritazagwira abana baharererwa kuko ryagaragaje ibimenyetso ko rishobora kugwira abana babo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Byumba Ngezehumuremyi Theoneste aganira na TV1 yemeza ko ubuyobozi bugiye gushakira umuti kuri iki kibazo.
Yagize ati "Ubwo tumenye ko harimo ikibazo, ejo timu ( team) y'umurenge irarisura, hanyuma abana babe bimuriwe ahantu hatashyira ubuzima bwabo mu kaga, abantu bakongera bakishakamo ibisubizo rikaba ryasanwa ariko igihe ritarasanwa abana bakaba bigira ahantu hatashyira ubuzima bwabo mu kaga."
Iryo rerero rirererwamo abana bato baturuka mu tugari two mu mirenge ya Byumba na Kageyo ndetse ababyeyi baharerera bavuga ko hashize igihe bagaragaza ko rishaje ariko ntihagire igikorwa mu gushakira umuti icyo kibazo.


Kinyarwanda
English
Swahili









