issa
Nyabihu: Umunyeshuri ubana n'uwo yabyaye mu kigo cy'ishuri  ahangayikishijwe n'aho azerekeza

Feb 26, 2026 - 19:55
 0

Umunyeshuri wacumbikiwe mu kigo cy'ishuri mu Murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu nyuma yo kwirukanwa na nyina kubera kubyara, avuga ko ahangayikishijwe nuko atazi niba azerekeza mu gihe azaba amaze gusoza amashuri yisumbuye. Ubuyobozi bwa CLADHO buvuga ko bugiye gukurikirana ikibazo cy'uwo munyeshuri n'umwana yabyaye kugira ngo bafashwe.

Uwo mwana wiga mu mwaka wa Gatandatu mu Rwunge rw'Amashuri rwa Mukamira avuga ko nyuma yo kubyara afite imyaka 17 yirukanwe na nyina umubyara, afite uruhinja rw'ukwezi n'igice ubu akaba acumbikiwe n'ikigo yigaho mu gihe abandi banyeshuri biga bataha.

Uwo munyeshuri aganira na BTN TV, avuga ko we n'umwana baba mu Kigo yigaho ndetse bakaba banafashwa n'icyo kigo cya G.S Mukamira kibacumbikiye mu kikanabamenyera ibibatunga mu ijoro n'amanywa.

Ati" Njye nirukanwe umwana afite ukwezi n'igice, none ubu afite imyaka ibiri. Kugira ngo umubyeyi akwirukane mu rugo biba byabaye inzira ndende, aba yabanze kugutuka, kugukubita, akavuga ngo n'ubundi wari Indaya ntabwo wari ushobotse, reka bayigutere ni mu gihe, ni amagambo menshi, ugiye kubyara ikinyendaro ufite imyaka 17, nyine ugasanga ni amagambo akomeretsa."

Uwo mwana akomeza avuga ko ahangayikishijwe no kumenya aho azerekeza nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye.

Yagize ati "Impamvu mba hano ni ukugira ngo bamfashe nsoze kwiga ariko urumva ninsoza kwiga bizaba bigiye mu nzira zigoranye. Birampangayikishije niba uziko ugiye gukora icya Leta ariko utazi uko bizagenda."

Semwanga Kamufozi umuyobozi w'ishuri rya G.s Mukamira avuga ko gucumbikira uwo munyeshuri mu ishuri abanyeshuri biga bataha byakozwe mu rwego rwo kumufasha kugira ngo abashe kwiga.

 Ati" Twafashe icyemezo cyo kumucumbikira kuko nta hantu afite ho kuba, umuryango we wari wamwanze, nyina umubyara yamwirukanye naho yabaga mu muryango baramwirukana, abuze aho aba kandi ari umunyeshuri wacu, twumva ko ari inshingano zacu kugira icyo twamufasha kugira ngo turebe ko yakomeza akiga. Ubu turamufasha nk'umunyeshuri naba arangije, azashakisha ubundi buzima."

Umuyobozi w'ishami rishinzwe kwigisha muri komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, Madamu Uwizera Agnes, mu bukangurambaga bakoze mu mashuri yavuze ko hari ababyeyi birukana abana babo kubera guterwa inda zitateganyijwe.

Yagize ati "Hari abana benshi, ababyeyi bamenya ko bamuteye inda bakamwirukana, hari kese ( Case ) y' umwana watewe inda afite imyaka 11, umuryango uramwirukana, uwamwakiriye nawe akamutera indi nda. Hari case ziteye ubwoba, harimo ingaruka nyinshi."

Umuhuzabikorwa w'impuzamiryango iharanira Uburenganzira bwa Muntu CLADHO akaba n'umugenzuzi w'Uburenganzira bw'umwana, Murwanashyaka Evariste, yavuze icyo CLADHO izakora mu rwego rwo gufasha uwo mwana n'uwo yabyaye.

Yagize ati" Ikintu cya mbere turi bukore, ni ukubanza kuganira n'umubyeyi we mbere y'ibindi byose, kuko hari igihe abana baterwa inda n'ababyeyi babo bakagira ihungabana, byarabananiye kubyakira. Ni ukumwegera akagirwa inama byakanga agafatika ibihano, kuko buriya itegeko rivuga ko umuntu wese wataye Inshingano za kibyeyi cyangwa agatererana umwana, buriya aranafungwa."

Murwanashyaka yakomeje agira ati" Twamuganiriza byananirana tukamushyikiriza amategeko akamukurikirana. Ikindi cya kabiri ni ugufasha uwo mwana kubona umuryango wamwakira, yaba umuryango we, yaba Marayika Murinzi, ibyo byose byananirana, agafashwa kwibeshaho.

Kumufasha kwibeshaho ni ukumushakira icyo akora, kuko niba ari umwana urangije kwiga ni ukumufasha kubona akazi, ibyo biroroshye, cyangwa tukamushakira ikindi cyo gukora cyamwinjiriza ku munsi agatangira gukodesha akibeshaho."

Ikibazo cy'abangavu baterwa inda batarageza ku myaka y'ubukure cyagarutsweho mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano yabaye tariki ya 5 n'iya 6, ndetse umwe mu baturage bari kuri site y'Umushyikirano ya Ngoma, usanzwe ari umurezi yagaragaje ko icyo kibazo kiri mu bibangamiye Uburezi.

Feb 26, 2026 - 21:49