issa
NESA yatangaje ingengabihe y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikiwe bagiye kujya mu biruhuko

Mar 20, 2025 - 13:35
 0

Mu gihe cyo gutaha kw’abanyeshuli bagiye mu biruhuko, abiga bacumbikiwe bashyiriweho uburyo bwo kuva ku mashuri bigaho.

Ni ingengabihe yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), kuri uyu wa Kane tariki 20 Werurwe 2025, aho  ryerekana ko izi ngendo zizatangira tariki 03 Mata zikarangira ku ya 06 Mata 2025.

Iyi ngengabihe igaragaza ko taliki ya 03 Mata hazataha abanyeshuri biga mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, kimwe n’abiga mu Turere twa Huye na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Ngororeo mu Ntara y’Iburengerazuba, Musanze mu Majyaruguru no mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni mu gihe tariki 04 Mata 2025 hazataha abanyeshuri biga bacumbikiwe mu bigo byo mu Turere twa Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, muri Rubavu na nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, Burera mu Majyaruguru, no mu Turere twa Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mar 20, 2025 - 13:43