Dany Nanone n'uwo babyaranye mubahe agahenge -Umuvugizi wa RIB

Mar 20, 2025 - 13:09
 0

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga guha agahenge Dany Nanone n'uwo babyaranye bitewe nuko bafite abana bato bakwiriye kurindwa.

Mu butumwa Dr.Murangira yacishije kuri X kuri uyu wa 20 Werurwe 2025, yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kuba baha amahoro Dany Nanone n'umugore we Busandi Moreen cyane ko bafite abana.

Ibi yabigarutseho nyuma y'uko umwe ukoresha X yari agaruye amashusho ya Moreen yo mu 2024 avuga uburyo RIB hari abo ihohotera akitangaho urugero ko hari umupolisi wamusabye guha amahoro Dany.

Dr.Murangira ati "Ko nawe umugaruye ku mbuga nkoranyambaga (Dany na Moreen). Iki kiganiro yavugiyemo ibi, cyakozwe mu Ukwakira 2024. Ikindi, impande zombi zaraganirijwe ku buryo haboneka igisubizo kirambye."

Yunzemo ko basaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kubaha agahenge. Ati " Ahubwo twabasaba kubaha agahenge ko kutabahoza ku mbuga nkoranyambaga. Bafite abana bato bakeneye kurindwa."

Dany Nanone na Busandi Moreen guhera mu 2013 bahora mu itangazamakuru aho uyu mugore aba amushinja ko adatanga indezo.

Mar 20, 2025 - 13:12

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.