issa
Indwara y'igicuri yatangiye kuvurirwa mu Rwanda

Feb 10, 2026 - 06:46
 0

ibikorwa byo kubaga indwara y’igicuri byatangiye gukorerwa mu Rwanda, mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) aho habazwe umurwayi wa mbere wari umaranye iyo ndwara imyaka isaga 15, bikaba ari bwo bitangijwe bwa mbere mu Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Abaganga, abarwaza n’abarwayi b’indwara y’Igicuri, barishimira ku nshuro ya mbere serivisi zo kubaga iyo ndwara y’igicuri zatangiye gutangirwa mu Rwanda, bagahamya ko ari igisubizo kuri bimwe mu bibazo birimo kujya kuzishakira hanze y’Igihugu.

Ni ibikorwa byatangijwe kuri wa Mbere tariki 9 Gashyantare, ubwo hatangizwaga Icyumweru cy’Amahugurwa ku Kubaga Indwara y’Igicuri (Epilepsy Surgery Training Camp), akaba abaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ni amahugurwa arimo gutangwa n’abaganga b’inzobere mpuzamahanga mu kubaga ubwonko (Neurosurgeons), ab’izifata ubwonko (Neurologists) n’abatera ikinya (Anesthesiologists) baturutse mu bihugu bitandukanye.

Ni igikorwa kirimo kubera ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), aho hanatagiye ibikorwa byo kubaga igicuri umurwayi wa mbere wari ukimaranye imyaka irenga 15 arwaye ku buryo yari ageze ku rwego rwo gufata ubwoko bwa gatatu bw’imiti kuko iyo yari yarahawe nta kintu yari ikimumarira.

Abaganga bavuga ko kuba mu Rwanda hagiye kujya hatangirwa serivisi zo kubaga, ari amahirwe kuko guhoza umuntu ku miti kandi wenda itanajyanye n’ikigero cyangwa ubwoko bw’Igicuri arwaye byabaga ari umutwaro kuri bo.

Inyange Musoni Sylivie, ni umuganga ubaga ubwonko muri CHUK wari no mu itsinda ryabaze umurwayi wa mbere urwaye Igicuri.

Yagize ati : “ Ni ibintu byiza cyane kuko urumva ko hari uwo mutwaro wo kuba hari abantu barwaye Igicuri bakomeza bakugana kandi udafite ikintu kinini uri bubafashe uretse gukora ubongera imiti.

Ubundi igicuri gihungabanya impande zose, urw’umurwayi, urwa muganga udafite icyo agufasha kinini, ubukungu bw’umuryango n’ubw’Igihugu, uwo mutwaro uzavaho ku mpande zose.”

Uyu muganga agaragaza ko umurwayi watangiriweho gahunda yo kuvurwa Igicuri abazwe, ari umugore w’imyaka 39, akaba yari amaze imyaka isaga 15 akirwaye, ku buryo nubwo yari ari ku miti, byari byaramuteye kwiheba ndetse atakibasha kurya.

Bumwe mu buvuzi yahawe ni ukumubaga ku gace k’ubwonko k’ibumoso ahagaragaraga ko ari ho iyo ndwara ituruka.

Mukarugwiza Alvera utuye mu Karere ka Rwamagana, urwaje umurwayi wabazwe bwa mbere indwara y’Igicuri, avuga ko Imana yabasubije ibinyujije mu baganga kuko byari ikibazo guhumuriza umurwayi no guhora abona uburibwe anyuramo.

Ati: “Twabanje kugira ngo ni umutima arwaye, hashize igihe tugira ngo baramuroze turamuvuza biranga, twarababaraga tukagira agahinda mu muryango ndetse byadutwaraga amafaranga kubera guhora tumujyana kwa muganga kandi amikoro ari make.”

Avuga ko ari intambwe ishimishije kuko bumvaga ko iyo ndwara ivurirwa hanze y’u Rwanda, bakifuza kuba bamuvuza ariko ntibikunde kubera kubura ubushobozi.

Ati: “Turashima cyane Igihugu cyazanye ubu buvuzi, reba iyo myaka yose yari ishize bamuvura none bakaba banazanye ubuvuzi bwisumbuyeho, ubwo se ntiyakoze ibitangaza! Ni ukuri turabishimye cyane kuko bashoboraga kudusaba kujya kumuvuza hanze tukabura amikoro.”

Umuyobozi w’Agashami k’ubuvuzi bw’urwungano rw’imyakura rurimo ubwonko n’umugongo, Dr Muneza Severien, avuga ko abantu bahisemo guheraho, baha ubwo buvuzi, bahuriye ku kuba barwaye Igicuri igihe kirekire bagahabwa imiti itandukanye ntibigire icyo bitanga

Ati: “Icyizere kiri hejuru ya 80% cy’uko nyuma yo kubagwa bashobora kuba bakira bakaba bazava no ku miti. Iyo umuntu amaze kubagwa bisaba ko akurikiranwa mu kureba icyo byamufashije n’ukuntu imiti yakoreshaga ashobora kuyikomeza cyangwa akagenda ayigabanya bitewe n’icyo byatanze.” 

Biteganyijwe ko abarwayi 8 bafite y’indwara y’Igicuri cyananiye imiti isanzwe (drug-resistant epilepsy) ari bo bazavurwa hakoreshejwe uburyo bwo kubaga, aho bitwara igihe kiri hagati y’amasaha 3 na 6 kugira ngo umuntu abagwe, bikazakorwa mu gihe cy’icyumweru.

Ni intambwe ikomeye mu buvuzi bw’u Rwanda kuko ari ubwa mbere mu Karere k’ibiyaga bigari hagiye kujya havurirwa ubwo burwayi nk’uko Dr Muneza yagaragaje ko abifuzaga kuvurwa muri ubwo buryo bohezwaga mu Buhinde.