issa
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santarafurika zavuye abaturage b’i Boali

Apr 23, 2026 - 09:42
 0

Ingabo z’u Rwanda zigize RWABAT-2 ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika, zakoze igikorwa cyo kuvura abaturage batuye mu Karere ka Boali, Sous-Prefecture ya Boali.

Iki gikorwa cyabaye ejo hashize ku cyicaro cy’akarere, aho abaturage benshi bitabiriye serivisi z’ubuvuzi zatanzwe n’aba basirikare. Abagera ku 174 basuzumwe indwara zitandukanye zirimo izoroheje n’izikomeye, banahabwa imiti ibafasha gukira no kwirinda izindi ndwara.

Umuyobozi w’Akarere ka Boali, Bwana Youskou Camille, yashimye iki gikorwa cyateguwe na RWABAT-2, avuga ko cyagize uruhare rukomeye mu gufasha abaturage kubona ubuvuzi butari buborohereye kubageraho. Yanashimangiye ko ubufatanye hagati y’ingabo z’u Rwanda n’abaturage bukomeje gutanga umusaruro ugaragara.

Igikorwa nk’iki kiri mu murongo w’uruhare Ingabo z’u Rwanda zigira mu gufasha abaturage b’ibihugu zoherejwemo, by’umwihariko mu bijyanye no guteza imbere imibereho myiza no kubungabunga amahoro.