issa
Prophete Joshua yateye inkunga abakobwa babyaye  imburagihe

Aug 9, 2025 - 09:52
 0

Mu rwego rwo gushyigikira abakobwa babyaye bataruzuza imyaka y’ubukure mu rugendo rwo kwigira no kwihesha agaciro, Prophete Joshua yatanze inkunga ingana na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3,000,000 Frw), igenewe GAAFAADE Youth Empowerment Centre, ikigo cyashyizweho n’umuryango Necessary Generation uyobowe na Nduwimana Jean Paul uzwi ku izina rya NOOPJA.

Iyi nkunga y’amafaranga yashyikirijwe ubuyobozi bwa Centre, aho izakoreshwa mu kugura

ibikoresho by’ingenzi abakobwa batozwa umwuga w’ubudozi bakenera buri munsi, ndetse no gufasha mu mikorere ya buri munsi ya centre. GAAFAADE Centre imaze hafi imyaka ibiri ishinzwe, ikaba imaze guhugura abasaga 40 buri mezi atatu ku buntu.

Muri aya mahugurwa harimo:Ubudozi n’ibindi bikorwa by’ubukorikori, Ubuzima bw’imyororokere,Ikoranabuhanga (ICT),Kwigishwa uburyo bwo guhangana n’ibibazo bikomeye umuntu anyuramo mu buzima. 

Bamwe mu bakobwa bamaze guhugurwa bamaze kubona akazi, abandi batangiye kwihangira imirimo, bikaba bigaragaza ko iyi gahunda ifite umumaro ukomeye mu guhindura ubuzima bw’aba bana b’abakobwa.

Prophete Joshua yatangaje ko azakomeza gutanga ubufasha buri kwezi, kuko asanze ibyo aba bakobwa bakeneye ari byinshi kandi bikomeye, bikaba bisaba ubufatanye bw’abantu bose bafite umutima w’impuhwe. Mu ijambo rye, NOOPJA yavuze ko ubusabe bwo kwinjira muri centre buri hejuru cyane kurenza ubushobozi bafite, bitewe n’uko umubare w’abakobwa bahuye n’iki kibazo ari mwinshi cyane mu karere ka Rusizi n’ahandi".

 Yakomeje asaba buri wese ubishoboye kugira icyo akora.Ati“Turasaba Abanyarwanda n’abandi bantu bafite umutima mwiza kutureba gusa, ahubwo bakaza bakifatanya natwe guhindura ubuzima bw’aba bana. Buri wese ashobora gutanga umusanzu aho aherereye, yaba ubufasha bw’amafaranga, ibikoresho cyangwa ijambo ribaremamo icyizere,”

 Iyi nkunga ya Prophete Joshua ni urumuri ku nzira igoye aba bana bacamo, kandi igaragaza ko dushobora gufatanya tukubaka ejo hazaza heza kuri bose.

Aug 9, 2025 - 09:59