Kirehe : Umusore w'imyaka 22 yapfuye agonzwe n'imodoka
Umusore witwa Dusengimana Emmanuel w’imyaka 22, wari utuye mu mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Nyakerera, yapfuye agonganye n'imodoka yo mu bwoko bwa Fusso, bikekwa ko yatwariraga ku muvuduko mwinshi.
Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kabimba, Akagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kirehe, mu ntara y'Iburasirazuba, kuw wa 07 Gicurasi 2026.
Amakuru atangwa n'abaturage batuye hafi y’aho byabereye avuga ko uwo musore yari atwaye ipikipiki, aza kugongana n’imodoka mu buryo butunguranye, ahita ahasiga ubuzima.
Bamwe mu baturage bavuga ko iyo mpanuka yabaye ahagana mu ma saa tanu zishyira saa sita z'amanywa. Ubwo uyu musore yaratwaye moto ava mu nce za Gasarabwayi, ubwo ageze mu ikona rya Kabimba akase ahuriramo n'imodoka niko guhita ayigwamo , bongeraho ko ikimara kuba bahise batabaza inzego z’umutekano kugira ngo zitabare ndetse hakorwe iperereza ku cyayiteye.
Bagize bati "Twabibonye turatabara dusanga umuntu yapfuye, ahita ajyanwa mu bitaro bya Kirehe kugira ngo akorerwe isuzuma, ubwo twanahampagaye polisi, bahita baza gupima impanuka."
UKWELITIMES yagerageje kuvugana n'Ubuyobozi bw'umurenge wa Kigarama ndetse n'umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu ntara y'Iburasirazuba kugira ngo tubabaze iby'iyi mpanuka ari ntihagira icyo badutangariza.
Gusa, Polisi y'u Rwanda ikomeza kwibutsa abatwara ibinyabiziga ku bahiriza amategeko y'umuhanda harimo kwirinda gutwarira ku muvuduko uteganwa n'amategeko, gutwara wanyonye ibisindisha n'ibindi, bityo bagakurikiza uburyo bwo kugenda mu muhanda harimo na gahunda ya "Tugereyo amahoro".
Kuri ubu, Umurambo wa nyakwigendera wamaze gushyikirizwa umuryango we, kugira ngo bategure ibikorwa byo kumushyingura. Polisi ku bufatanye n'izindi nzego nabo bakomeje iperereza ku cyateye iyo mpanuka.

Kinyarwanda
English
Swahili








