Nduhungirehe yitabiriye ibiganiro byahuje Perezida wa Koreya y’Epfo n’abaminisitiri ba Afurika
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yahuye na Perezida wa Repubilika ya Korea, Lee Jae-myung, mu nama yabereye i Seoul ku ruhande rw’Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba Koreya y’Epfo na Afurika ya 2026.
Perezida Lee Jae-myung yakiriye abaminisitiri baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati ya Koreya y’Epfo n’umugabane wa Afurika ndetse no guteza imbere ibyihutirwa bihuriweho mu iterambere.
U Rwanda rwagaragaje ko rukomeje guha agaciro umubano warwo na Koreya y’Epfo, igihugu gifatwa nk’umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda.
Ubufatanye bw’ibihugu byombi bumaze imyaka myinshi bushingiye ku nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi (ICT), ubucuruzi n’ishoramari, guteza imbere ubushobozi bw’abakozi ndetse n’uburezi.
Iyi nama yabaye umwanya wo kongera gushimangira ubushake bw’impande zombi bwo gukomeza gukorana mu rwego rwo guteza imbere ubukungu, guhanga udushya no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Kinyarwanda
English
Swahili








