Kwibuka31: Guterres yasabye amahanga  gukura isomo ku byabaye mu Rwanda

Apr 7, 2025 - 19:31
 0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itabaye ku bw’impanuka, asaba amahanga kuyikuramo isomo.

Ibi bikubiye mu butumwa Antonio Guterres uyobora UN yageneye Isi, mu gihe kuri uyu wa 7 Mata hibukwa ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Yagize ati: “Uyu munsi turunamira miliyoni imwe y’abana, abagore ndetse n’abagabo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.”

Yakomeje agira ati: “Iki gice giteye ubwoba mu mateka ya muntu ntabwo cyari urugomo rw’impanuka. Byabaye nkana, byateganyijwe kandi byateguwe bibanjirijwe n’imvugo z’urwango zateje amacakubiri, ikwirakwiza ry’ibinyoma no gutesha abantu agaciro.”

Uyu muyobozi wa Loni, yavuze ko mu gihe hibukwa ibyabaye, Isi ikwiye no gutekereza ku bisa n’ibyabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi biri kuba muri iki gihe, ikabyigiraho.

Ati: “Imvugo zitandukanya abantu ziriyongera, ikoranabuhanga rya murandasi rirakoreshwa nk’intwaro mu gukwirakwiza imvugo z’urwango, mu kubiba amacakubiri no gusakaza ibinyoma.”

“Tugomba kwigira ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kandi tugakumira imvugo z’urwango n’amacakubiri kuko ziganisha ku mvururu n’ubwicanyi.”

Umuyobozi w’uyu muryango, yasabye ibihugu byose gushyira mu bikorwa ibyo byiyemeje mu masezerano ya ‘Global Digital Compact’ yerekeye guhangana n’ibinyoma n’imvugo z’urwango zikorerwa kuri interineti, bikubahiriza inshingano zabyo mu mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu n’uburenganzira bwa muntu, no kugira uruhare mu masezerano yerekeye gukumira no guhana icyaha cya Jenoside nta gutinda.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.