
Gen.Alengbia Nyitetesia washinjwaga guhunga urugamba rwa FARDC na M23 yapfiriye muri Gereza
Uyu mujenerali wayoboraga Rejiyo ya 34 mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yapfiriye muri Gereza.
Gen. Yari azwi cyane ku kuba yarafunzwe nyuma yo guhunga urugamba.Yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Mata 2025, azize uburwayi.
Amakuru avuga ko gereza yari afungiyemo,yagaragazaga ibimenyetso by’uburwayi ariko atitegeze ahabwa ubuvuzi bwihuse, birangiye yitabye Imana.”
We na bagenzi be bagera kuri batanu baregwaga ibyaha birimo ubugwari no kurenga ku mabwiriza ya gisirikare, bishingiye ku kuba barahunze urugamba ubwo abarwanyi ba AFC/M23 bafataga Umujyi wa Goma.
Gen. Alengbia Nyitetesia ashinjwa n’icyaha cyo gutakaza intwaro n’ibikoresho bya gisirikare ndetse no kuba ubwe yarashishikarije abandi basirikare gukora ibinyuranyije n’inshingano zabo ndetse n’imyitwarire ya gisirikare.
Uyu mujenerali yagizwe Komanda w’Akarere ka 34 ka Gisirikare mu 2024, nyuma yo kuyobora Akarere ka 12 ka Gisirikare.