issa
Nta bufasha bw'u Rwanda ndabona muri AFC/M23-Corneille Nangaa

Mar 5, 2025 - 00:14
 0

Umuhuzabikorwa w'ihuriro Alliance Fleuve Congo [AFC/M23], Corneille Nangaa yabwiye BBC ko nta bufasha w'igisirikare cy'u Rwamda arabona gifasha M23 ku rugamba ihanganyemo n'Ingabo za FARDC.

Corneille Nangaa, umuyobozi mukuru w'ihuriro AFC/M23 ubwo yaganiraga na BBC kuri uyu wa 04 Werurwe 2025, Umunyamakuru yamubajije niba koko iri huriro riterwa inkunga n'Igihugu cy'u Rwanda nk'uko bivugwa, amusubiza ko ibirego Leta ya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko abarwanyi ba M23 bafashwa na Leta y'u Rwanda nta biriho, yongeraho ko atarigera abona umusirikare wa RDF ku rugamba bahanganyemo na Leta ya Kinshasa.

Yagize ati ''Nta cyintu na kimwe nzi ku Rwanda, niba bavuga ngo hari Abasirikare 4000, njye ntabo mbona, nta bufasha na bucye mbona buturutse mu Rwanda''.

Yongeyeho ko nta kintu na kimwe kigaragaza ko u Rwanda rwaba rufite abasirikare mu burasirazuba bwa Congo,kandi ko bo bafite impamvu muzi ituma barwana nta ho bihuriye n'u Rwanda.

Umunyamakuru yamubajije ku mirambo isaga ibihumbi bitatu bivugwa ko yasanzwe mu mujyi wa Goma nyuma y'imirwano yabereye muri uyu mujyi  hagati ya 26-27 Mutarama 2025 ubwo abarwanyi ba M23 bigaruriraga uyu murwa mukuru wa Kivu ya Ruguru, Nangaa amusubiza ko atabizi.

Yagize ati '' Goma ni Umujyi muto. Ndabizi barwaniraga mu mujyi, ariko kuba haba haraguye abaturage bagera ku bihumbi bitatu  ibyo nta byo nabonye, nta byo nzi''.

Umunyamakuru yamubajije kuri Raporo z'umuryango uharanira uburenganzira bw'ikiremwa muntu zishinja M23 kwica abasivili, guhohotera abagore n'ibindi byaha by'intambara, asubiza ko izo Raporo atazizi kandi nta bwoba zamutera.

Yagize ati''Ntabwo nasubiza kuri raporo ntarabona, nta bwoba mfite. Ntabwo ndasoma  ibyo birego. Natwe turi kwandika raporo zacu kuri ibyo bibazo''.

Umunyamakuru yamubajije impamvu atasoma ibyo birego baregwa, amusubiza ko atarabibona amusaba kuzamuha kimwe akarebamo, umunyamakuru nawe amusezeranya kuzamuha nyinshi.

Mar 5, 2025 - 11:00