issa
Ibindi biganiro hagati ya Ukraine n'Uburusiya bishobora kuba vuba

Jul 20, 2025 - 10:36
 0

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump aherutse gutangaza ko Amerika izoherereza Ukraine intwaro za mbere zikomeye cyane zinyuze mu bihugu byo mu muryango wo gutabarana w'Uburayi na Amerika (OTAN), anakangisha Uburusiya kubufatira ibihano bikomeye ku bicuruzwa byinjira muri icyo gihugu niba amasezerano yo kurangiza intambara atagezweho mu minsi 50.

Ibi byashyize igitutu ku Uburusiya by'umwihariko aho Trump yanaburiye ko Amerika izashyiraho imisoro ya 100% ku bicuruzwa byinjira mu bihugu bicuruzanya n'Uburusiya niba amasezerano y'amahoro na Ukraine atagezweho.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko igihugu cye cyifuza ko habaho ikindi cyiciro cy'ibiganiro by'amahoro n'Uburusiya, muri gahunda igamije kongera gutangira ibiganiro byahagaze mu kwezi gushize kwa Kamena 2025.

Zelensky yanasubiyemo ko yiteguye guhura na Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin.

Uburusiya bwo bukomeje kwigamba ikindi gitero cy'ibisasu cyo mu kirere cyibasiye ibice byinshi bya Ukraine, cyinica abantu batatu.

Ku wa gatandatu, Zelensky yavuze ko uturere 10 two muri Ukraine, turimo n'imijyi myinshi, twarashweho mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira ku wa gatandatu.