issa
Kenny K-Short yasabye KNC gufasha abahanzi nk'uko abikora muri Siporo

Jul 19, 2025 - 17:37
 1

Umuraperi Kenny Rulisa uzwi cyane mu muziki nka Kenny K-Short yasabye KNC (Kakooza Nkuriza Charles) gufasha abahanzi bakiri bato nk'uko abikora muri Siporo.

Ibi bikubiye mu butumwa uyu muraperi yanditse ahatangirwa ubutumwa kuri Instagram (comments section), ku mashusho yagaragazaga KNC aririmbira abitabiriye ibirori byo kumurika abana 10 basoje amahugurwa y'umupira w'amaguru mu ikipe ya Gasogi United, azahita anabaha ubushobozi bwo kujya mu ikipe nkuru.

Mu magambo ye yanditse K-Short yagize ati "KNC kuva usobanukiwe imbaraga z'umuziki, ushobora gufasha abahanzi bato nk'uko ubikora muri siporo?, bishobora kuba muri situdiyo, ibitaramo cyangwa indi porogaramu, n'ibindi mu kuzamura ikirango cy'ahazaza." 

KNC usanzwe ari umushoramari mu by'itangazamakuru, aho afite Radio One na TV1 ndetse akaba na nyiri Gasogi United ifasha abakinnyi bato n'abakuru mu kwagura impano zabo no kugira icyo binjiza mu mufuka, yigeze no kugira irushanwa ryitwaga 'Stand & Shine You Can' ryafashanga abahanzi kwerekana impano zabo. 

Iri rushanwa ryatangiye mu mwaka wa 2016, rizenguruka mu bice bitandukanye by'igihugu hagamijwe gushakisha abanyempano mu byiciro birimo abavugira inka, abanyabugeni, abahanzi, ababyinnyi, abakina filime, abashushanya, abanyarwenya n’abandi.

Bidatinze iri rushanwa ryacaga kuri TV1 ryaje guhagarara 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Kenny K-Short yasabye KNC gufasha abahanzi nk'uko abikora muri Siporo

Jul 19, 2025 - 17:37
Jul 19, 2025 - 17:55