issa
Impavu zagaragajwe mu Bujurire bwa Muchoma 

Mar 4, 2026 - 13:33
 0

Ku wa 04 Werurwe 2026 Urukiko Rw'Isumbuye

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ku wa 04 Werurwe 2026 rwaburanishije Urubanza ruregwamo abagabo batanu barimo Nizeyimana Didier alias Muchoma, Karabo k’Imana (Mazimpaka Patrick), Tumukunde Djuma (Fitboy), Nkeramihigo Japhet (Cameraman) na Barafinda Sekikubo Fred.

Nizeyimana Didier alias Muchoma ufite ubwenegihugu bw'Amerika yagaragaje impamvu ebyiri zirimo kuba yarashoye imari mu miyoboro ya Youtube;Sana TV na Saneza TV, yavuze ko atari afite ubumenyi bwinshi ariyo mpamvu yashyizeho abakozi buri wese akaba yari afite inshingano.

Impamvu ya kabiri Muchoma yabwiye Urukiko ni uko aza mu Rwanda kabiri mu mwaka, bityo iyo aza kuba afite icyo yikeka yari kuba yaranze kugaruka.

Yabwiye urukiko ko atwara amakamyo muri Amerika bityo amasaha y'i Kigali akaba atandukanye n'ayo muri Amerika. 

Ku mwunganizi we yavuze ko Urukiko rwitiranyije ibyaha, yavuze ko itegeko riha ububasha umucamanza iyo ibikorwa bidahuye n'inyito icyaha cyahawe.

Yabwiye Urukiko Rwisumbuye ko Urukiko rw'Ibanze rwafunze Muchoma kubera ko afite imiyoboro ya Youtube kandi kuri we asanga bitagize icyaha.

Uwunganiye Muchoma yabwiye Urukiko ko uwo yunganira adateze gutoroka ubutebera kuko iperereza rikorwa ku biganiro byakozwe kandi bihari nta bindi bishya byenda gukorwa.

Kuri Muchoma, yanongeyeho ko afite ubucuruzi akeneye kujya kwitaho ndetse afite n'umuryango. Yavuze ko igihe cyose yakenerwa yakwitaba kandi ko afitiye igihugu akamaro.

Uko Ubushinjacyaha bubona ibya Muchoma 

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko bashingiye ku ngingo ya 66 y'igitabo cy'imiburanishirize y'imanza nshinjabyaha aho bagaragaza ko icyaha bacyekwaho gihanishwa igifungo kirenze imyaka 2.

Ubushinjacyaha buvuga ko icyemezo cy'urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro nta nenge bakibonaho bityo bagasaba urukiko ko cyagumaho.

Mazimpaka Patrick alias Karabo k’Imana yabwiye Urukiko Rwisumbuye ko ibyavuzwe uwabivuze ahari kandi ko nta jambo yavuze risebya igihugu. Karabo k’Imana yavuze ko afite ubumuga bw'uruhu ku buryo gereza imugoye cyane. Yongeyeho ko afite umuryango akwiriye kwitaho.

Ubujurire bwa Nkeramihigo Japhet 

Nkeramihigo Japhet wari ushinzwe gufata amashusho, yavuze ko yakoraga ako kazi ariko ari n'umwarimu wigishaga gufata amashusho. Avuga ko igitangazamakuru atari icye bityo we yafataga ibyo bamusabye hanyuma akabitanga.

 Uyu mugabo yigishaga mu karere ka Kamonyi ku ishuri rya Kayenzi Spring College.

Iburana rirangiye kuri bane, Barafinda Sekikubo Fred ntabwo yahamagawe noneho Umucamanza wari uyoboye iburanisha yaripfundikiye urubanza isomwa rishyirwa ku wa 09 Werurwe 2026 saa cyenda z'amanywa.