Harmonize yatangije amarushanwa yo gushaka abafite impano ya muzika muri Tanzania

Mar 12, 2025 - 10:38
 0

Umuhanzi wo muri Tanzania, Harmonize, yateguje abakunzi be ko agiye gutangiza amarushanwa yo gushaka abantu bafite impano z’umuziki mu duce dutandukanye muri Tanzania.

Aya ni amarushanwa Harmonize yise 'Konde Talent Search' azamara iminsi ibiri guhera ku wa 27 Werurwe 2025 rigakomeza ku wa 28 Werurwe ari nabwo rizahita rirangira.

Iri rushanwa rizabera ahitwa  i Lindi na Mtwara, ni mu gihe kwiyandikisha bizatangira ku ya 25 Werurwe.

Uyu muhanzi atangaza ko aya marushanwa azatuma muri Tanzania hazamurwa izindi mpano z'abakiri bato bikaba byateza igihugu imbere.

Ati " Barumuna banjye na bashiki bacu bo mu majyepfo ya Tanzania, kugira ngo duhure n’uru rubuga rushobora guhindura ubuzima bwawe. Niba ufite impano koko, iki ni cyo gihe cyawe. Ni gahunda y’iminsi ibiri mbere."

Harmonize azaba aherekejwe n'itsinda ry'abantu batandatu bazaba bari mu kanama nkemurampaka muri iri rushanwa, barimo Master J, Wema Sepetu, Lulu Diva, Dj Seven, Kimambo na BBoy.

Hgati aho, Harmonize yari aherutse guhagarika igitaramo yise 'Tukaijaze Nangwanda', cyari giteganyijwe kuba ku ya 1 Mutarama 2025, kubera ko cyahuriranye n’ibindi bitaramo yari afite hanze y’igihugu.

Mar 12, 2025 - 10:40

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.