
Perezida Kagame asanga amahoro yaboneka muri DRC ari uko Tshisekedi yemeye ibiganiro n’abo batavuga rumwe
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Perezida Kagame, asanga icyazana umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari uko Perezida Tshisekedi yakwemera ibiganiro n’abo batavuga rumwe.
Perezida Kagame yavuze ko ikindi cyagarura amahoro ari ugushakira umuti ibibazo bya politike mu mahoro, ibyo AFC/M23 isaba abayobozi ba Congo bijyanye no kwemera ukuri guhari.
Ibi yatangaje ni ibikubiye mu kiganiro yagiranye na Mario Nawfal cyagarutse ku bibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubwo Perezida Kagame yabazwaga icyo yabwira Tshisekedi baramutse bari kumwe, yavuze ko yamubwira ko yakwifuje ko atagakwiye kuba ari Perezida wa kiriya Gihugu cyiza, kandi ko ubutaha nibongera guhura agomba kuzabimubwira amaso ku maso.
Perezida Kagame muri iki Kiganiro, yakomoje ku kibazo cy’umutwe wa FDLR wasize uhekuye u Rwanda mu 1994, avuga ko cyaganiriweho hagati y’u Rwanda n’ubutegetsi bwose bwagiye bubaho muri DRC, burimo n’uburiho ariko usanga ntacyo bwagiye bubikoraho.
.
Perezida Kagame yavuze ko yagiye agaragaza ibyo bibazo kenshi ariko aho Tshisekedi agiriye ku butegetsi cyarushijeho kuremera.