issa
Abasirikare batatu ba Uganda baguye mu mpanuka yabereye muri Congo

Jul 29, 2025 - 15:34
 0

Abasirikare batatu b’Ingabo za Uganda (UPDF) bapfiriye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu mujyi wa Bunia, mu Ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyo mpanuka kandi yasize abandi basirikare bagera ku icumi bakomeretse bikomeye, ndetse bivugwa ko bamwe muri bo barembye.

Ibi byabereye mu muhanda uva Djugu-Centre werekeza Masikini, mu gace ka Loranu ko muri Segiteri ya Walendu Djatsi, muri Ituri.

Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko imodoka y’ikamyo yari itwaye abasirikare bavuye Djugu-Centre, yanyuze kiraro cyangiritse cya Ngando, ari byo byateje iyi impanuka.

Iyi mpanuka yabaye ubwo aba basirikare bari mu butumwa bwihariye barimo gukorera hamwe na bagenzi babo b’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF.

Imirambo y’abapfuye yahise ijyanwa mu gace ka Nebbi mu nzira igana Kampala, aho bagomba gushyingurwa mu gihugu cyabo cya Uganda.

Ibi bibaye hashize iminsi itatu gusa aba basirikare bageze muri ako gace ka Djugu-Centre, aho boherejwe mu rwego rwo guhashya inyeshyamba za ADF, umutwe witwara gisirikare wa kisilamu uherutse no kwica abarenga 40 bari muri Kiliziya.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Abasirikare batatu ba Uganda baguye mu mpanuka yabereye muri Congo

Jul 29, 2025 - 15:34
Jul 29, 2025 - 15:41