issa
Rutsiro yatanze akazi nanjye sinzimana akazi! Umutoza wa Rutsiro FC ku makipe akomeye

Jul 29, 2025 - 16:31
 0

Umutoza wa Rutsiro FC, Bizumuremyi Radjabu, yatangaje ko nawe arimo kwitegura neza kugira ngo azatange akazi.

Ibi yabigarutseho ku munsi w’ejo hashize nyuma y’imyitozo Rutsiro FC yakorewe ku muganda mu karere ka Rubavu aho isanzwe ikorera. Radjabu yavuze ko uko Rutsiro FC yari imeze Saison ishize agiye kugira ibyo yongeraho kugira izabe ari ikipe ikomeye Saison ya 2025-2026. 

Yagize ati “ Niba yaratanze akazi nanjye sinzimana akazi. Nzagerageza gutuma  Rutsiro FC itanga akazi. Intego yanjye ni uguteza imbere ikipe ikegera imbere ikava ku mwanya wa 9 yasorejeho. Rutsiro FC buri wikendi turategura gukina umukino wa gishuti.”

Uyu mutoza kandi yagarutse ku rwego shampiyona y’u Rwanda igezeho kuko irimo kugenda izamuka cyane.

Yagize ati “ Shampiyona y’u Rwanda irimo kugenda izamuka ku bijyanye n’abakinnyi ndetse no mu kubategura. Turitegura ko mu minsi iri imbere shampiyona izaba igeze ku rwego kuko uko iminsi igenda iza biratanga icyizere.”

Uyu mutoza yasabye ubuyobozi ko bwa Rwanda Premier League kugerageza kujya basohora ingengabihe mbere ndetse ikanakurikizwa ikintu cyo gukomeza guhindagura amatariki bigahagarara.

Yagize ati “ Rwanda Premier League, bagerageze kwita ku ngengabihe kandi bakita cyane aho kugenda babihindura ariko kandi impanza ku mikino itandukanye bigahinduka.”

Radjabu Bizumuremyi, yaherukaga gutoza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino 2023-2024 aho yahesheje Etincelles FC umwanya wa 14 mu gihe 2022-2023 yari yayihesheje umwanya wa karindwi.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Rutsiro yatanze akazi nanjye sinzimana akazi! Umutoza wa Rutsiro FC ku makipe akomeye

Jul 29, 2025 - 16:31
Jul 29, 2025 - 16:33