issa
Perezida wa Rayon Sports yanenze Afhamia Lotfi agaruka kuri Diagne na Fall Ngagne

Jul 29, 2025 - 14:30
 0

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee,  yatangaje ko atishimiye Sisiteme ya Afhmia ndetse agaruka ku banya-Senegal barimo Yousou Diagne na Fall Ngagne.

Ni mu kiganiro kirambuye uyu muyobozi yagiranye na Radio 10, kuri uyu wa kabiri tariki 29 Nyakanga 2025, avuga ko yababajwe cyane n’umutoza Afhamia Lotfi bitewe n’uko yakinishije abakinnyi ba Rayon Sports ku mukino batsinzemo AS Muhanga ibitego 4-0.

Yagize ati “ Navuye Muhanga nta meze neza, ntabwo nishimye, twaratsinze ariko ntabwo nishimye kubera imitoreze(Tactics) iri hasi. Buri wese yarabibonye. Mwarebye uko twakinnye mu gice cya mbere, uko twakinnye mu gice cya kabiri, byarashobokaga ko tubura igitego ariko kubera abakinnyi ari beza birwanyeho.”

Uyu muyobozi yatangaje kandi ko bagiye gufata umwanzuro nyuma yuko uyu muyobozi yitwaye kandi ngo ntabwo bizabananira.

Yagize ati “ Ikipe igira ikiyiranga. Muri Rayon Sports ikituranga ni ugukina duciye ku ruhande ariko ntabwo twigeze dukoresha impande. Ibyo twabonye hariya ni umukoro wacu nk’ubuyobozi, nitudakosora ubwo biza bitunaniye. Iriya Sisiteme iyo unatsinzwe utsindwa byinshi.”

Yakomeje agira ati “ Uyu munsi abakinnyi dufite numva bahagije ariko nanone biterwa n’umutoza.”

Ibyo gusohoka kw’abakinnyi muri Rayon Sports, ndetse n’abakinnyi banze kuza

Hari abakinnyi banze gusohoka muri Rayon Sports barimo Prince Elenga Kanga, Souleymane Daffe ndetse na Omar Gninge.

Thadee Yagize ati “ Hari abakinnyi banze gusohoka muri Rayon Sports barimo Prince Elenga Kanga, Daffe na Omar Gninge. Omar Gninge twavuganye n’ikipe yamureze, twarumvikanye byararangiye. Elenga twamuhembye amezi 2, arimo gushaka ikipe. Souleymane Daffe we ntabwo birarangira neza. Assanah dushobora kumugumana cyangwa tukamutiza ariko amahirwe menshi tuzamugumana kuko arimo kuzamura urwego.”

Twagirayezu Thadee yagarutse ku barimo Yousou Diagne na Fall Ngagne bakomeje kugora cyane ikipe ya Rayon Sports.

Yagize ati “ Yousou Diagne na Fall Ngagne sinzi imikino barimo gukina. Itike twayibahaye imyitozo igitangira kandi tubibutsa ko bagomba kuza ku kazi, tubahemba n’imishahara yabo.”

Yakomeje agira ati “ Yousou Diagne tumusigayemo amadorari 1500, kandi adufitiye umwaka, sinzi niba iyo yaba impamvu yo kutaza. Fall Ngagne we mu masezerano yavugaga ko narenza ibitego 10, buri gitego kizajya kibarirwa amadorari 100 ariko ibyo byose birebwa umuntu ari mu kazi.”

Yakomeje agira ati “ Nsabimana Aimable uyu munsi arimo gusaba kuza mu myitozo ariko hari inzira tugomba kubinyuzamo kugira ngo turebe ko yagarutse mu murongo mwiza wa ‘Disipline’ ”

Ikipe ya Rayon Sports irakomeza imyitozo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025. Ni imyitozo irakomeza kugaragaramo ruthizamu w’umunya-Gabon  witwa Ndong Chancelor Mengue.

Twagirayezu Thadee, Perezida wa Rayon Sports 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Perezida wa Rayon Sports yanenze Afhamia Lotfi agaruka kuri Diagne na Fall Ngagne

Jul 29, 2025 - 14:30
Jul 29, 2025 - 14:37