issa
Abakinnyi ba APR FC bizeje umuyobozi w’icyubahiro gutanga ibyishimo (AMAFOTO)

Aug 13, 2025 - 18:15
 0

Mu kiganiro abakinnyi ba APR FC bagiranye n’ubuyobozi bw’iyi kipe biyemeje kwitwara neza mu marushanwa iyi kipe izitabira.

Ni ikiganiro cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kanama 2025. Ni ikiganiro abakinnyi bagiranye n’ubuyobozi ndetse hari n’umuyobozi w’icyubahiro akaba n’umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga.

Abakinnyi ba APR FC bayobowe na Kapiteni Niyomugabo Claude, biyemeje kwitwara neza no guhereza ibyishimo abakunzi b’iyi kipe bahereye mu irushanwa ry’Inkera y’abahizi riratangira kuri iki cyumweru tariki 17 Kanama 2025.

Iri rushanwa rizakinwa na Power Dynamos, Azam FC, Police FC na AS Kigali.

Nyuma y’iri rushanwa APR FC irahita yitabira irushanwa rya CECAFA rigomba gutangira tariki 2 Nzeri 2025. Ni irushanwa ririmo amakipe 12 arimo Vipers SC, El Merriekh SC Bentiu, Mlandege SC, Al Hilal, Kenya Police FC, Ethiopia Insurance, Mogadishu City Club, Aigle Noir FC, Young Africans SC, Simba SC na ASAS Djibouti Telecom.

APR FC ifite kandi imikino ya CAF Champions League iteganyijwe hagati ya tariki 19 na 21 Nzeri 2025. Iyi kipe yatomboye Pyramids FC mu ijonjora rya mbere ry’ibanze.

 Umuyobozi w'icyubahiro wa APR FC yasabye abakinnyi gukomeza kwitegura neza

Chairman wa APR FC, Brig. Gen. Deo Rusanganwa nawe yari ahari

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373