issa
Reka twizere ubutabera bwacu! Chairman wa APR FC avuga ku bafunzwe bazira iyi kipe

Aug 16, 2025 - 09:51
 0

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yavuze ku bafunzwe bazira iyi kipe bashinjwa ibyaha 2.

Ibi Chairman yabigarutseho mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye ku wa Gatanu tariki 15 Kanama 2025. Muri iki kiganiro uyu muyobozi yagarutse kuri byinshi ndetse aza no kuvuga ku bantu 28 bafunzwe bazira ubufatanyacyaha mu kwakira inyandiko utemerewe ndetse no gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.

Mu butumwa uyu muyobozi yashyize ahagaragara, yavuze ko muri iyi kipe hazabonekamo impinduka nyinshi ndetse zinagire ingaruka ku bantu bamwe na bamwe.

Yagize ati " Muri iyi minsi muza twihanganira, muzabona impinduka nyinshi zigenda ziba, zinabagiraho ingaruka bamwe. N'ejo bundi mwarimo muvuga ku maradiyo abafunzwe, ntabwo ari uko tubanze."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ingengo y'imari itangwa na MINADEF, igenewe kuzamura abana b'abanyarwanda.

Yagize ati “Ariko APR cyangwa ubuyobozi bukuru buduha Ingengo y’Imari(MINADEF). Ibyo ikora ni ukugirango izamure abanyarwanda. Ni tubikoresha nabi tuzabibazwa, ariko niba hari uwo bahamagaye muri mwe kujya kubazwa, mu by’ukuri niba atarabigizemo uruhare azagaruka. Ubutabera buratinda ariko bukaba."

Chairman yakomeje yihanganisha abo byababaje kuba hari abafunzwe, ndetse yemeza ko byari bikwiye kuko amafaranga naribwa nabi hazabura ayo gukoresha bazamura impano.

Yagize ati “Abo byakoze ku mutima mu babwire, babyihanganire ntabwo igihugu cyabaho nka byabindi tuzi, kuko nituyarya nabi abana bacu bazabura impano zizamuka. Tugomba rero gucunga neza ibyo baduha, tuyakoresha ibyo yagenewe. Bariya bagenzi banyu bafite ibibazo reka twizere ubutabera bwacu kandi mujya mubwizera."

Ku wa Gatatu nibwo aba bantu bagera kuri 28 bajyanywe imbere y'urukiko kuburana ifungwa ry'iminsi 30 bakurikiranwa cyangwa bagakomeza gukurikiranwa bafunguwe.

Muri aba bantu bafunzwe harimo abanyamakuru 2 barimo Ndayishimiye Reagan na Ishimwe Ricard. Muri aba bantu kandi harimo Biganiro Antha ndetse na Mugisha Frank wari umuvugizi w'abafana ba APR FC.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373